Hatangijwe amahugurwa kuri gahunda y'iterambere ridaheza rishingiye mu muryango
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2019 mu cyumba cy'inama cya Hotel Dayenu hatangijwe amahugurwa y'iminsi ibiri kuri gahunda y'iterambere ridaheza rishingiye mu muryango. Ni amahugurwa yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange, abayobozi b'amashami y'ubuzima, uburezi n'imibereho myiza.
Hari kandi uhaharariye NCPD mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, ushinzwe abantu bafite ubumuga mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari twose tw'Umurenge wa Rwabicuma n'abandi.

Abari bitabiriye amahugurwa
Hakaba haganiriwe ku mavu n'amavuko y'iyi gahunda, abagize komite zayo kuva ku rwego rw'Igihugu kugeza ku Kagari n'inkingi zayo zirimo imibereho myiza n'ubuzima. Ibiganiro byatanzwe n'abaturutse muri NCPD ku rwego rw'Igihugu, Uwaturutse muri CBM (Christians Blind Mission) n'Ushinzwe abantu bafite ubumuga mu Karere (DMO). Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza akaba yasabye abitabiriye amahugurwa kuzayabyaza umusaruro bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo.