HASOJWE URUGERERO RW'INTORE Z’INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 10/2022

Mu mirenge yose igize Akarere hasojwe Urugerero rudaciye ingando rw'Intore z'Inkomezabigwi icyiciro cya 10/2022. Ku rwego rw'Akarere, Intore zakuwe ku Karubanda n'Umutoza mukuru w'Abadahigwa ba Nyanza Ntazinda Erasme. Ni gahunda yabereye mu murenge wa Muyira ku rwego rw'Akarere.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye Itorero nyuma y'igihe abakoloni bararihagaritse anashimira Intore ku bikorwa zakoze bigaragaza ubwitange, ubukorerabushake no gukunda Igihugu. Yabasabye kuzakomeza kurangwa n'indangagaciro bigiye ku rugerero no kutazarebera ikibi. Yagize ati: "Indangagaciro mwatojwe zibabere impamba yo kugera kuri byinshi byiza. Ni mwe bayobozi b'ejo, mwirinde ingeso mbi, mukurikize indangagaciro mwakuye kuri uru rugerero kandi mube intangarugero muri bagenzi banyu natwe turahari ngo tubafashe". 

Tariki 14 Ugushyingo 2022 nibwo hatangijwe Urugerero rudaciye ingando rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 10. Ku rwego rw'Igihugu rwatangirijwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe n'Inshinganiro Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene.

Mu mihigo intore zari zahize kwesa harimo kurwanya isuri, kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga, kurwanya ubuzererezi n'ibiyobyabwenge, gukangurira abaturage Kwitabira gahunda ya Ejo Heza n'ibindi. Iyi mihigo yose intore z’inkomezabigwi zikaba zarayesheje.

Inkomezabigwi ziyeretse mu ntabwe y'intore ndetse n'iya mutimawurugo

Ababyeyi n'abaturage bose muri Muyira bari baje gushyigikira inkomezabigwi

Abayobozii, abatoza n'intore z'inkomezabigwi bacinye akadiho