HASOJWE KU MUGARAGARO AMAHUGURWA Y’ABATOZA B’UMUPIRA W’AMAGURU, LICENCE C YA CAF
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza hasorejwe ku mugaragaro amahugurwa y’abatoza b’umupira w’amaguru bari bamaze amezi atatu biga mu rwego rwo kubona impamyabumenyi ya License C itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amahuru mu Rwanda (FERWAFA) agamije guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu batoza, cyane cyane guhera ku rwego rw’ibanze kugera no ku rwego rw’igihugu.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick ndetse na Sheikh Hamdan Habimana, Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA.
Mu ijambo rye, Bwana Habimana yashimangiye akamaro k’aya mahugurwa mu guteza imbere impano z’urubyiruko. Ati: “Aya mahugurwa si impamyabumenyi gusa. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwagura ubumenyi no gushyigikira umupira w’amaguru w’umwuga mu Rwanda,”
Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, yashimiye abitabiriye amahugurwa ku muhate bagaragaje, anashimangira uruhare rw’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’inzego z’ibanze. Yagize ati: “Akarere ka Nyanza gashyigikiye ibikorwa byose bigamije guteza imbere impano z’abana bacu. Ubufatanye nk’ubu ni ingenzi cyane mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu cyacu,”

