Hasojwe imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere
Habaye umuhango wo gusoza ku mugaragaro Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere. Umuhango wo kurisoza wabimburiwe n'ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku mihigo y'Akarere. Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru 14 aho umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme yafatanyije na Perezida wa JADF Bwana Nshimyumukiza Martin gusubiza ibibazo. Iki kiganiro cyanitabiriwe n'abayobozi b'amashami ku Karere n'abagize komite ya JADF. Ibi bikaba byanahuriranye na Accountability day aho abaturage bazaga mu Karere bagasobanurirwa serivise bahabwa n'icyo bisaba.

Ikiganiro n'abanyamakuru
Habayeho kandi imihigo quiz nk'uko byari byagenze ku munsi wa Kabiri w'imurikabikorwa. Abasubizaga ibabazo neza bakaba bahabwaga buri umwe indobo, igice cy'umuti w'isabune, ikarita yo guhamagara ndetse n'amata y'ikivugito (3Lts). Abaturage bakaba bongeye kugaragaza ko imihigo bayizi kandi bayisobanukiwe. Hanatanzwe impamyabumenyi ku bantu bakuru barangije amasomo yo kubara, gusoma no kwandika.
Abafatanyabikorwa bakaba kandi bashimiwe aho umunani bahawe imidari, batatu b'indashyikirwa mu kugaragaza ibyo bakora bahabwa ibikombe ndetse abitabiriye bose bakaba bahawe certificats. Abavuze bose bashimye ubudasa n'umwihariko ku mitegurire n'imigendekere y'iri murikabikorwa. Rikaba ryasojwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere hanyuma abafatanyabikorwa bose bahurira mu busabane.

Abafatanyabikorwa bashimiwe
Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Nyanza JADF rikaba ryaragenze neza mu buryo bwose kandi abaturage bararyitabiriye