Hasojwe icyumweru cy’icyunamo
kimwe n'ahandi hose mu gihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2019 mu Karere ka Nyanza habayeho gusoza icyumweru cy'icyunamo tunakomeza kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu mu Rwanda mu 1994.
Ku rwego rw'Akarere bikaba byabereye mu murenge wa Busoro, Akagari ka Kimirama, Umudugudu wa Kimirama. Aha akaba ari naho hibukiwe abanyapolitike bishwe muri jenoside. Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme ari kumwe n'abakuriye inzego z'umutekano mu Karere n’umuyobozi wa Ibuka. Abandi bayobozi b'Akarere nabo bifatanije n'imirenge mu buryo bukurikira:

abayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange yifatanije n'Imirenge ya Rwabicuma na Nyagisozi mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo no kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside bakajungunywa muri mu mugezi wa Mwogo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kajyambere Patrick yifatanije n'umurenge wa Muyira. Umushyitsi mukuru akaba yari Hon. Nyirabega Eutalie naho Umunyamabanga Nshingwabimorwa w'Akarere Niyonshimye Olivier yifatanyije n'abo mu Murenge wa Kibilizi. Ubutumwa bwatanze bwari ukwihanganisha abacitse ku icumu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, gushimira Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ndetse n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahaharitse jenoside. Twibuke twiyubaka.