Hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, kimwe n'ahandi hose mu gihugu mu Karere ka Nyanza hose habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Nzeri 2019 .
Umuganda wabereye mu Kagari ka Gacu, Umudugudu wa Nyamiyaga. Uyu muganda ukaba witabiriwe na Honorable Depite Uwumuremyi Marie Claire,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Kajyambere Patrick, Umuyobozi wa Youth Volunteers Murekatete Aline n’abahagarariye inzego z'umutekano mu karere.
Hakaba hubakiwe abaturage 2 batagiraga aho baba ahubatswe igikoni cy'inzu ya Mukandekezi Jeanette, habumbwa amatafari banazamura inzu ya Nyiraminani Anne Marie bombi bo muri aka Kagari ka Gacu. Mu butumwa bwatanzwe hagarutswe ku munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge kuzatangira tariki ya 1 Ukwakira 2019 aho umushyitsi mukuru yashimiye Akarere ku gikombe cy'ubumwe n'ubwiyunge katwaye. Abaturage kandi bakanguriwe gufatanya n'ubuyobozi gukemura ibibazo bibanganiye imibereho myiza y’abaturage no kugira isuku.

Abaturage bitabiriye umuganda
Umuyobozi w’Akarere NTAZINDA Erasme yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kibilizi, ahacukuwe umuyoboro wo kuyoberezamo amazi ungana na m120, hapakirwa itaka mu mifuka 150, hubakwa uruzitiro rutega iyo mifuka hakoreshejwe ibiti n'imusumari. Haharuwe kandi umuhanda ungana na m780, hakurwaho ibihuru umuyoboro kuri m93. Nyuma y'umuganda Umuyobozi w'Akarere yaganirije abaturage ku ngingo zinyuranye zirimo kwishakamo ibisubizo no kwikemurira ibibazo, gukomeza gusigasira ubumwe n'ubwiyunge no kwitegura neza ibikorwa by'ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge, kunga umuryango nyarwanda binyuze mukurangiza imanza gacaca zujuje ibisabwa, gukemura ibibazo bibanganira imibereho myiza y'abaturage.