Hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi

Intore ziri ku rugerero  Ruciye ingando "Inkomezabigwi za Nyanza zo mu Cyanya cya Lyce'e de Nyanza" bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi  2019. Bakaba bifatanije n'abaturage batuye mu murenge wa Mukingo akagari ka Ngwa umudugudu wa Biroro aho izi ntore zimaze iminsi  zikorera  ibikorwa kubaka inzu za 2in1 ari naho umuganda wabereye ku rwego rw'Akarere. Bimwe mu byakozwe harimo kubumba amatafari 930 no gucukura umusingi ushyirwamo n'amabuye. Uyu muganda  witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka nyanza wungirije ushizwe imibereho myiza y'abaturage  Madamu Umutesi Solange.

 

                                                          Intore ziri mu muganda

Umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyeppfo CG Emmanuel K. GASANA.  Uyu muganda Kandi wahujwe n'igikorwa cyo gutangiza  ku mugaragaro ibikorwa by'intore ziri ku rugerero Ruciye ingando 2019 Mukarere ka Nyanza. Bakaba bamurikiye umushyitsi mukuru ibyo bazakora muri uyu murenge. Umushyitsi mukuru  yabasabye ibi bikurikira :

kugira uruhare mukubaka igihugu cyabo ,gukunda igihugu ,kuzana impinduka nziza mukubaka u Rwanda ,kwirinda ibyaha no kwirida  ibiyobyabwenge ,kugira indangagaciro ziranga Umunyarwanda no kwanga umugayo .

                                      Guverineri w'Intara y'Amajyepfo asinya imihigo y'Intore

Yasinye Kandi ku mihigo intore zahize zirimo zikorera mu murenge wa mukingo. Akaba yasoje abashimira uruhare bagira mu kubaka igihugu cyabo. Yashimiye kandi abaturage baje kwifatanya n'intore mu gikorwa cy'umuganda .