HAKOZWE SIPORO Y’UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERA

Tariki 28 Ugushyingo 2025, mu Mujyi wa Nyanza habereye siporo yihariye mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no gukumira icuruzwa ry’abantu. Igikorwa cyahurije hamwe inzego n’ibigo bitandukanye birimo abikorera, ibigo by’amashuri, inzego z’umutekano, ibigo nderabuzima n’abaturage b’ingeri zose, ku ntego imwe yo guharanira umuryango utekanye kandi uzira ihohotera.

Siporo yatangijwe n’urugendo rw’ubukangurambaga mu mihanda y’umujyi, rugaragaza ubutumwa busaba buri wese kubaijisho ry’abandi: gutanga amakuru ku ihohotera, kurengera abahohotewe no guharanira ko ibyaha bihanishwa ibihano bikwiye. Nyuma y’urugendo, abitabiriye bakoze imyitozo ngororamubiri yagaragaje ko kurwanya ihohotera bisaba imbaraga z’umubiri n’iz’umutima, kuba maso, kuba umwe no gufatanya.

Mu butumwa bwatanzwe, hagarutswe ku ishusho y’ihohotera rishingiye ku gitsina, ingaruka zaryo ku muryango n’igihugu, ndetse n’uruhare rwa buri rwego mu kurikumira, by’umwihariko kurwanya icuruzwa ry’abantu. Abitabiriye bagaragaje ko ubu bukangurambaga bwabafashije gusobanukirwa uburemere bw’iki kibazo no kumenya aho babariza igihe bahuye n’ihohotera.

Iki gikorwa cyongeye kwerekana ko Nyanza yiyemeje kubaka umuryango utekanye, ushingiye ku cyubahiro n’ubwuzuzanye.