Hakozwe isuzuma ku ma Hotel rwego rwo kureba serivisi batanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2019, Ikigo cy'Ingoro z'Umurage w'u Rwanda n'Akarere ka Nyanza ku bufatanye na GIZ batangiye isuzuma ku mahoteri mu rwego rwo kureba serivisi batanga n'amahugurwa bakeneye kugira ngo bazabashe gutanga serivisi nziza igihe bamukerarugendo bazaba biyongereye. Hakaba hasuwe Hoteri Heritage, Dayenu na Centre Rerumwana yigisha ibijyanye n'amahoteri.

Ejo tariki ya 3 Gicurasi 2019 hakazasurwa Girimpuhwe na Kingdom Village. Nyuma hakazagaragazwa ibyagaragaye, ibibura banatange amahugurwa n'inama z'ibyakorwa. Igikorwa cyabanjirijwe n'inama yahuje INMR, Akarere ka Nyanza, abakozi ba GIZ n'abatanga serivisi kuri ba mukerarugendo ari nabo basuwe abandi bakazasurwa ejo. Muri iyi nama Akarere kari gahagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kajyambere Patrick, INMR hari DG Amb. Robert Masozera naho GIZ hari Sam Barigye.