HAGIYE GUTANGIZWA SACCO Y’AKARERE MU RWEGO RWO KUNOZA SERIVISI Z’IMARI

Mu Karere ka Nyanza habereye inama yo gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga mushya wa Nyanza District SACCO, igamije guhuza SACCO zose z’Imirenge hagashyirwaho SACCO imwe ku rwego rw’Akarere. Uyu mushinga uzafasha umuturage koroherezwa kubona serivisi z’imari, kongera umutekano w’amafaranga ye no kunoza imikorere y’ibigo by’imari by’abaturage.

Ni inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), n’Urwego rw’Amakoperative (RCA). Yitabiriwe kandi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abaperezida b’Imirenge SACCO n’abakozi b’Akarere bafite mu nshingano ibijyanye no guteza imbere imari.

Abitabiriye inama bagejejweho ibimaze gukorwa n’ibiteganywa kugira ngo imirenge SACCO ihuzwe neza, banasobanurirwa uburyo Umurenge SACCO izakorana n’urwego rw’Akarere. Basabwe gukomeza kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abaturage, kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibigo by’imari, ndetse no gusobanurira abaturage ibyiza byo gukorana n’iyi SACCO.

Mu ijambo rye, Bwana Kajyambere Patrick yashimangiye ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’imari n’imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati:

“Guhuza SACCO z’Imirenge ni uburyo bwo kongerera abaturage ubushobozi bwo kubona serivisi z’imari zinoze kandi zizewe. Bizafasha mu gucunga neza umutungo wabo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku baturage ubwabo.”

Uyu mushinga uteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, ukaba uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Nyanza.