HAGARAGAJWE IMPAMVU GAHUNDA YA TEKANA URISHINGIWE MUHINZI-MWOROZI ARI IGISUBIZO CY'ITERAMBERE RIRAMBYE

Tariki 24 Mata 2025, mu Karere ka Nyanza hatangijwe ubukangurambaga ku bijyanye na gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo buzwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi.” Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira iyi gahunda hagamijwe kwirinda igihombo gituruka ku biza, indwara, n’izindi ngaruka zishobora kubasubiza inyuma mu iterambere.

Iyi gahunda yitabiriwe n’abahagarariye abahinzi n’aborozi, ba SEDO, ba agronome n’aba veterineri b’imirenge, abahagarariye ibigo by’ubwishingizi n’ibigo by’imari, abakozi ba CDAT n’umushinga wa RAB, ndetse n’inzego z’umutekano.

Mu biganiro byatanzwe, hasobanuwe imikorere y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, ibisabwa ngo uwishingiwe yishyurwe igihe habayeho igihombo, ndetse hanagaragazwa ingamba zigamije kongera umubare w’abitabira iyi gahunda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga, yagize ati:

“Ukwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo si ukwiteganyiriza gusa, ni n’igisubizo kirambye ku iterambere rirambye ry’ubuhinzi n’ubworozi. Buri muhinzi n’umworozi akwiriye kumva ko ubwishingizi atari igikorwa cy’abafite byinshi, ahubwo ari uburyo bwo kwirinda ingaruka zishobora gusubiza inyuma ibyo bagezeho.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga biyemeje kunoza inshingano za buri rwego kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose. Abakozi ku rwego rw’imirenge biyemeje gutanga ubujyanama buhoraho no gukurikirana ibikorwa mu baturage; ibigo by’imari n’ubwishingizi byemeye gutanga serivisi zinoze kandi zisobanura neza iby’iyi gahunda;naho inzego z’abahinzi n’aborozi ziyemeza gukomeza gutanga ubuhamya no gushishikariza bagenzi babo kwinjira muri iyi gahunda.

Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gukomeza ubukangurambaga buhamye ku bufatanye n’inzego zose bireba, kugira ngo gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi” ibe igisubizo kirambye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buhinzi n’ubworozi bufite umutekano usesuye.