HAFASHWE INGAMBA ZIKOMEYE ZIGAMIJE KONGERA UMUSARURO W'UBUHINZI MU GIHEMBWE CY'IHINGA 2026A

Mu Karere ka Nyanza hakozwe inama itegura igihembwe cy’ihinga A2026 ku rwego rw’Akarere, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick. Inama yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose, inzego z’umutekano, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abafatanyabikorwa mu buhinzi, abahagarariye amakoperative ndetse n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere no mu mirenge.

Abitabiriye inama basuzumye ibyo bagezeho mu biihembwe by’ihinga bishize A na B2025, barebera hamwe ibiteganyijwe muri A2026, aho basobanurirwa gahunda ya FOBASI n’ibyo izibandaho muri iki gihembwe. Hanaganiriwe kandi ku buryo bwo kwihutisha gahunda yo kwiyandikisha muri Smart Nkunganire no gukorera urutoki ku gihe.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gusuzuma ibisabwa byose, hafashwe ingamba zikomeye zirimo guhinga neza ubutaka bwose buri mu Karere, kurangiza kwiyandikisha muri Smart Nkunganire bitarenze tariki ya 30 Kanama 2025, gukomeza ubukangurambaga mu baturage no gutegura ibikenewe byose hakiri kare kugira ngo igihe imvura izagera abaturage bazabe biteguye neza.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimangiye ko ubuhinzi ari inkingi y’iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange, asaba ko buri rwego rwose rukorana ubufatanye kugira ngo aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa ku gihe. Yagize ati: “Ubumwe bwacu n’imbaraga dushyira hamwe ni byo bizatuma ubuhinzi bwacu bugira umusaruro ufatika kandi abaturage bacu bakabaho neza.”