HABAYEHO KWIBUKA KU NSHURO YA 29 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI I NYANZA NO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO

Ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza habereye gahunda  yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza no gushyingura mu cyubahiro imibiri 5 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside harimo 4 yabonetse n'umwe wimuwe. Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Hari kandi Visi Perezidante wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Hon. Nyirasafari Esperence, Hon. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre Dusingizemungu Jean Pierre, Hon. Senateri Mureshyaunkwana Marie Rose, Hon. Depite Nyirabega Eutalie, Hon. Depite Murunawabo Cecile, Hon. Mathias (Depite muri EALA). Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi gahunda bifatanya n’abaturage basaga ibihumbi 10 bari baje kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside i Nyanza no mu nkengero zayo.

Iyi gahunda yaranzwe n'ibikorwa birimo umunota wo kwibuka, Isengesho, ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere, ikiganiro cyo Kwibuka cyatanzwe na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, ubuhamya bwatanzwe na Mutoneshe Laetitia, ubutumwa bw'umuryango Ibuka bwatanzwe, ijambo ry'uhagariye abafite babo bashyinguwe mu cyubahiro ryavuzwe na Rubayita Sothere, Ubutumwa bw'Umushyitai mukuru, gushyingura mu cyubahiro, gushyira indabo ku Rwibutso no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziharuhukiye.

Ubutumwa bwatanzwe bwose bwagarutse ku kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abarokotse muri rusange, ubukana Jenoside yakoranywe n'uburyo ingengabitekerezo yayo yakwirakwijwe, uko Abanyenyanza babanaga n'uko baciwemo ibice kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibuka twiyubaka.

Mu butumwa bw'Umushyitsi mukuru, Minisitiri Musabyimana Jean Claude yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kwibuka bidufasha kwibuka neza amateka mabi yaranze u Rwanda agaheza igice kimwe cy'Abanyarwanda.

Yagize ati: "Iyo twibuka kandi dushimira, tunazirikana ubutware bwaranze ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku Isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.Turibuka dusubiza agaciro abacu bakambuwe bakicwa bazira uko bavutse. Kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside. Abanyarwanda twese by'umwihariko urubyiruko, dufite inshingano zo kurwanya Jenoside n'ingebitekerezo yayo aho iva ikagera."

Twibuke twiyubaka.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude na Visi Perezidante wa Sena bifatanyije n'abanyenyanza

Minisitiri Musabyimana Jean Claude ashyira indabo ku Rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza 

Gahunda yo Kwibuka i Nyanza yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye 

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ageza ijambo ry'ikaze ku baje Kwibuka i Nyanza

Hon. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre atanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Hon Depite Harebamungu Mathias, Depite muri EALA nawe yari yifatanyije n'abanyenyanza kwibuka 

Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe ari mu bitabiriye iyi gahunda

Abanyeshuri  bo mu muryango AERG nibo bazanye indabo

Abanyenyanza bari baje kwibuka ari benshi