HABAYE URUGENDO RWO KWIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 125 Y'UMUJYI WA NYANZA

Muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 Nyanza ibaye y'Umujyi hakozwe  Urugendo rw'Isabukuru y'Imyaka 125 rwiswe "Nyanza 125th Anniversary Walk" rwari rugamije gusura ahantu ndangamurage-Ndangamateka.  Rwatangiriye mu Gakenyeri ku Kigabiro cy'Umwami Yuhi V Musinga ari naho Umurwa wa Nyanza washingiwe mu 1899 ruyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Abitabiriye basobanurirwa amateka y'ishingwa ry'Umujyi wa Nyanza.

Hasuwe iriba ry'Umwami Yuhi V Musinga mu Gakenyeri, urugendo runyura kuri Kiliziya ya Kristu Umwami rukomereza ahahoze urukiko rw'Umwami Mutara III Rudahigwa ubu hakaba ari ikigo gitanga amakuru y'ubukerarugendo mu Karere ka Nyanza. Aha kandi hari kubera imurika ku mateka aho abahageze basobanuriwe amateka y'uru urukiko n'uko Visitor Centre ikora.

Basuye Stand ya Rayon Sports basobanurirwa amateka ya Rayon Sports n'aho ihurira n'Akarere ka Nyanza banareba filimi mbarankuru y'imyaka 125 y'Umujyi wa Nyanza. Urugendo rwakomereje ku karagiro rya Nyanza (Nyanza Milk Industries) ryashinzwe n'Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1937 no ku ngoro ndangamurage yo kwigira iri ku Rwesero

Ingoro y'amateka y'Abami mu Rukari yatumye abari mu rugendo bishima kuko hanabereye imikino gakondo irimo gusimbuka urukiramende, kumasha n'Ibindi. Umusezero w'i Mwima ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa n'Umwamikazi Rosalie Gicanda naho urugendo rwahanyuze mbere yo kwerekeza kuri Dufatanye organization i Nyamagana bafata indyo gakondo izwi ku izina rya runonko. Aha kandi banasuye icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n'Umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije na Dubois agamije kuvomera imyaka, ubworozi bw'amafi no kwidagadura.

Urugendo rwasorejwe ahari kubera imurika, gahunda ikazakomeza tariki 6 Nzeri hazaba hazaba urugendo ku magare n'imurika kuri Visitor Centre mu gihe ibirori nyirizina byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 125 y'umujyi wa Nyanza bizasozwa tariki 7 Nzeri 2024 haba inama y'ishoramari, umukino w'umupira w'amaguru uzahuza Rayon Sports na Mukura Victory Sports ndetse n'igitarmo kigaruka ku ishingwa ry'umujyi wa Nyanza kuva mu 1899 kugeza 2024.

Abakoze urugendo banyuze ku ikaragiro rya Nyanza (Nyanza Milk Industries) naryo rifite amateka ku mu 1937

Abakoze urugendo banyuze ahaberaga imurika ku mateka basura stand ya Rayon Sports

Ku Ngoro y'Amateka y'abami mu Rukari,abari mu rugendo bishimiye imikino gakondo

Abitabiriye urugendo banyuze ku Musezero w'Abami i Mwima