Habaye umwiherero w'abafatanyabikorwa mu iterambere wanatorewemo Komite Mpuzabikorwa Nshya
Guhera tariki ya 20 kugeza 22 Ukwakira 2021, kuri Hotel St. André Kabgayi hari kubera umwiherero w'Ubuyobozi bw'Akarere n'abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ku nsanganyamatsiko igira iti: " Abadahigwa, Dufatanye twese Imihigo". Uyu mwiherero ukaba warafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice. Nyuma yo guhabwa ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, akaba Guverineri yarashimiye Kayitesi abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere no guhindura imibereho y'abaturage, abasaba kandi kwongera imbaraga mu guhindura imyumvire kugirango ibyo bageza ku baturage bajye barushaho kubisigasira. Uyu mwiherero wagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo:
➖Ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'umwiherero uheruka wabaye muri Werurwe 2020 (Byakozwe na Perezida wa JADF Bwana Nshimyumukiza Martin)
➖Ikiganiro ku mabwiriza agenga imikorere ya JADF n'imikorere iboneye (Cyatanzwe na DM muri RGB Bwana Afurika Alexis)
➖Imihigo y'umwaka wa 2021-2022 n'aho igeze ishyirwamubikorwa (Byakozwe n'Umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi mu Karere)
➖Ibikorwa by'ingenzi byakozwe n'abafatanyabikorwa mu gihe cy'imyaka itanu (2015-2020) byakoze na Perezida wa JADF.
➖Kugaragaza ubushakashatsi bwakozwe n'Akarere ku ishusho y'Ikibazo cy'isambanywa ry'abana mu Karere ka Nyanza (Byakozwe n'Umukozi w'Akarere ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango)
➖Kugaragariza abafatanyabikorwa gahunda y'igikari cy'umudugudu (Byakozwe n'Umukozi w'Akarere ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango)
➖Kugaragaza uko Akarere gahagaze mu bipimo by'ubuzima (DHS6 2019/2020) byakozwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'ubuzima mu Karere
➖Gutegurira mu matsinda ibikorwa bizashyirwa mu igenamigambi ry'umwaka wa 2022-2023 byayobowe n'Umuyobozi w'Ishami ry'igenamigambi.
Habayeho kandi kungungurana ibitekero ku ngingo zaganiriwe. Mu bitabiriye Umwiherero harimo imiryango itegamiye kuri Leta, PSF, Ibigo bya Leta birimo REG, WASAC, ILPD, n'abandi. Hari kandi abagize inama Njyanama barimo Perezida wa Komisiyo y'ubukungu, Umunyamabanga Nshi gwabikorwa w'Akarere, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga, abayobozi b'Amashami mu Karere n'abandi. Umwiherero ku munsi w'ejo ukazibanda ku ishyirwamubikorwa ry'Umushinga wa Green Amayaga.
Uyu mwoherero ukaba warasojwe hatorwa Komite Mpuzabikorwa nshya usozwa ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Kajyambere Patrick, washimiye JADF uruhare bagira mu iterambere ry'abaturage b'Akarere ka Nyanza asaba komite nshya kuzakomerezaho. Perezida wa JADF mushya yabaye Gashonga Leonard, Visi Perezida ni Past. Kabayiza Louis Pasteur naho Umubitsi ni Bakundukize Solange. Perezida wa Komisiyo y'ubukungu yabaye Karema Godefrey (Dufatanye Organization), Komisiyo y'Imibereho myiza ni Mukwega Jonas (Wasac) naho Komisiyo y'imiyoborere myiza ni Past. Habineza Ignace (Pasteur). Komite yatowe ikaba yarasezeranyije kuzakomereza ku byagezweho bakazamura imibereho y'abatuye Akarere ka Nyanza.
Biro ya JADF iyobowe na Gashonga Leonard (Hagati)
Guverineri yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu mibereho myiza n'iterambere
Abitabiriye umwiherero bakoze igenamigambi rihuriweho
Martin Nshimyumukiza, Perezida wa JADF ucyuye igihe yagaragazaga ibyagezweho anatanga impanuro kuri Komite Nshya
Umuyobozi w'Akarere wungirihe asoza umwiherero
Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme yashimiye abafatanyabikorwa bose
Pasteur Habineza Ignace (Hagati) niwe wongeye gutorerwa kuyobora komisiyo y'imiyoborere myiza n'u utabera muri JADF