HABAYE UMUNSI W’UMUFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE KU NSHURO YA KABIRI

Kuri Hotel Quiet Haven- Nyanza habereye ku nshuro ya kabiri, Umunsi w'Umufatanyabikorwa w'Akarere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage hashingiwe ku mahirwe agaragara mu Karere. Uyu munsi witabiriwe n'abayobozi b'imiryango itari iya Leta n'Ibigo bikorera muri Karere. Twifatanyije kandi n'Umuyobozi Mukuru wa LODA Madame Nyinawagaga Claudine.

Uyu munsi wibanze ku kugaragaza ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro yari yarafatiwe mu munsi w'Umufatanyabikorwa uheruka byakozwe na Perezida wa JADF Bwana Gashonga Leonard. Habaye ho ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, washimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry'abaturage n'impamvu uyu munsi washyizweho.

Umuyobozi w'Akarere kandi yagaragaje ibyagezweho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere aho yibanze ku bikorwa by'ingenzi byakozwe na buri NGO.  Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije uko Akarere gahagaze bigendanye n'ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Guverinoma (NST1). Abafatanyabikorwa bakaba biyemeje gushyira hamwe imbaraga kugira ngo ibipimo bizamuke by'umwihariko ibijyanye n'imibereho myiza.

Umuyobozi Mukuru wa LODA yatanze ikiganiro kuri gahunda ya Lata yo kuvana abaturage mu bukene mu buryo burambye (Strategy for Sustainable Graduation) aho umuturage afashwa gukoresha ubufasha bitandukanye ahambwa akava mu cyiciro cy'ubukene akagana mu bukire.

Abafatanyabikorwa bakaba biyemeje gufatanya n'inzego z'ubuyobozi bwite bwa Lata mu kuvana abaturage mu bukene bagendeye ku cyerekezo bahabwa ndetse n'inkingi bakoreramo cyangwa ibyo bibandaho. Emmanuel Nsengiyumva umukozi wa USAID Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga Gikuriro Kuri Bose  ndetse n’Umukozi wa Give Directly bavuga ko kuvana abaturage mu bukene bishoboka.

Nsengiyumva yagize ati: “Hari icyizere ko imibare izagabanuka kuko twe dufite ubushake bityo mu mikoranire twese hamwe n’abaturage barimo intego zacu zizagerwaho.” Umukozi wa Give Directly nawe yagize ati “Dukorana n’inzego za leta zikadufasha natwe tukabona aho duhera umuturage tumufasha kwiteza imbere by’umwihariko tumuha amafaranga tukizera ko nabo bagomba kwiteza imbere.”

Byagaragaye ko iyo abafatanyabikorwa bafatanyije n’ubuyobozi byose bishoboka  kuko kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ubwo habaga Umunsi w’Umufatanyabikorwa ku nshuro ya mbere, Akarere kari kuri 32% ariko aho buri wese abishyiriyemo imbaraga mu cyiswe operation 195, imirire mibi yagabanutseho 9% igera kuri 23% mu gihe cy’umwaka umwe kandi intego za NST1 ni ukugera kuri 19%.

Umuyobozi w'Akarere agaragariza abitabiriye ibyakozwe n'aho NST1 igeze ishyirwamubikorwa

Abitabiriye umunsi w'umufatanyabikorwa biyemeje ubufatanye mu kurandura ubukene

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi wa LODA yagaragaje gahunda ya Leta yo kuvana abaturage mu bukene burundu