Habaye inama yo gusoza icyiciro cya 5 cy'ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019 mu cyumba cy'Inama cya GS Mater Dei, habereye inama yo gusoza icyiciro cya 5 cy'ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi bwari bumaze ibyumweru bibiri. Hari Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme, Umuyobozi w'Akarere wunhirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ireme ry'uburezi muri Minisiteri y'Uburezi Kageruka wari uyoboye itsinda ryasuye ibigo.
Hari kandi abayobozi b'ibigo by'amashuri, bamwe muri ba nyir'amashuri n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi. Hakaba hagaragajwe ibyabonetse mu bigo basuye bibangamiye ireme ry'uburezi abayobozi b'ibigo byagaragayemo ibibazo basabwa gukosora ibyo bafitiye ubushobozi nk'imiyoborere, imyigire n'imyigishirize, isuku n'ibindi.
Ibyo badafitiye ubushobozi nk'ibyumba bishaje ndetse n'ubucucike mu mashuri bakazabifashwamo na Minisiteri y’uburezi n'Akarere. Hashimwe kandi abayobozi bagaragaza imikorere myiza abandi nabo basabwa kubigiraho.