Habaye inama kuri gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo

Kuri uyu wa gatantu tariki ya 6 Nzeri 2019 mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama yareberaga hamwe uko gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo ihagaze.

Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick wari kumwe n'abakozi bo muri RAB ndetse n'abo muri Radiant ari nayo ifasha mu guha ubwishingizi aborozi.

Muri iyi nama kandi harimo abaveterineri bo mu mirenge itandukanye, abayobozi b'amakoperative y'aborozi ndetse na bamwe mu bajyanama mu bworozi.

                                                        Abantu batandukanye bari bitabiriye iyi nama

Nyuma yo kurebera hamwe uko iyi gahunda ihagaze n'imbogamizi zirimo, abitabiriye inama biyemeje gukora ibishoboka inka zikagira ubwishingizi kuko birinda umworozi igihombo gituruka ku biza cg uburwayi butera impfu z'inka.