Habaye inama ku gutanga serivisi z'ubuzima kuri bose
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019 mu cyumba cy'inama cya Hotel Heritage habereye inama ku gutanga serivisi z'ubuzima kuri bose n'uburenganzi bwa buri muntu kuri izo serivisi.
Iyi nama yateguwe na HDI abayitabiriye bakaba basobanuriwe uburyo buri Munyarwanda wese afite uburenganzira kuri serivisi z'ubuzima hakurikijwe uko amategeko abiteganya.
Inama yitabiriwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bo mu buzima, abayobozi b'ibigo nderabuzima, inzego z'umutekano na bamwe mu bakozi b'Akarere by'umwihariko mu ishami ry'uburezi, ubuzima n'imiyoborere myiza.