Habaye impurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, Ku mbuga y'ibiro by ‘Umurenge wa Busasamana habereye umunsi wo gusobanurira abaturage ibyo Umurenge ukora (Accountability day). Bikaba byakozwe n'Ubuyobozi bw'Umurenge ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bahakorera. Muri iki gikorwa, Ubuyobozi bwasobanuriye abaturage serivisi zose zitangirwa ku murenge.
Hakurikiyeho kugaragariza abari bitabiriye iki gikorwa uko imihigo y'Umurenge yeshejwe, banashimirwa uruhare rwabo mu kwesa iyo mihigo. Abafatanyabikorwa nabo beretse abari aho ibikorwa bakorera mu murenge wa Busasamana.Nyuma y'iki gikorwa, ku bufatanye bwa CNF na ba mutima w'urugo bo mu murenge wa Busasamana ndetse na FXB, hakurikiye ho umuhango wo kuremera abagore 5 n'abakobwa babyariye iwabo 15.
Abagore 5,buri wese ahabwa ibihumbi 100 kugira ngo abafashe gukora imishinga iciriritse. Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Mu butumwa yatanze yashimiye ubuyobozi bw'Umurenge ndetse n'abafatanyabikorwa mu gikorwa cyakozwe cyo kugaragariza abaturage ibibakorerwa, anasaba abatewe inkunga kuyikoresha neza kugira ngo izabafashe kwiteza imbere.