Habaye igikorwa cyo gutanga amagare ku bantu bafite ubumuga

kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019 muri HVP Gatagara mu Murenge wa mukingo habaye igikorwa cyo gutanga amagare 240 ku bantu bafite ubumuga. Akaba afite agaciro ka 360,000 frw rimwe.  Yatanzwe na Wheelchair Foundation yari ihagarariwe na John.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Hon. Patrick Ndimubanzi,  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  Umutesi Solange, inzego z’umutekano, Umuyobozi wa HVP Brother Kizito Misago, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Mukingo n'abandi batandukanye. Ubutumwa bwatanzwe burimo gushimira abafatanyabikorwa bahinduye imibereho y'abafite ubumuga.