GUVERINERI YITABIRIYE IGIRONDO CY'ISUKU CYO GUTERA IBITI BY'IMBUTO N'IBY'UMURIMBO
Tariki ya 7 Ugushyingo 2023,mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza hakozwe igitondo cy'isuku aho ku rwego rw'Akarere cyabereye mu murenge wa Mukingo, Akagari ka Kiruri cyitabirwa na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice wari uherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame kayitesi Nadine. Hari kandi Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Nyanza Dr Nkundibiza Samuel n'Umuyobozi w'ishami ry'Ubuzima mu Karere Kabera Clement.
Abitabiriye iyii gahunda bakiriwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukingo, DASSO, Abakozi b’Umurenge wa Mukingo, Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Gatagara n'abaturage baturiye iki kigo Nderabuzima. Igitondo cy’isuku cyibanze ku gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti by’umurimbo mu Kigo Nderabuzima cya Gatagara ndetse no gusukura mu Kigo hose.
Nyuma y'ibikorwa byo gutera ibiti ku kigo nderabuzima cya Gatagara, Guverineri n’abo bari kumwe bakomereje igitondo cy’isuku muri GS Kaganza aho yifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa. Mu kiganiro Guverineri yagiranye n’abitabiriye igitondo cy’isuku, yabasabye kunoza isuku haba mungo ku mubiri no mu byo bakora, yabashishikarije gutera ibiti no mu ngo zabo kuko ari ingirakamaro, yasoje asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza kwihutira kubwishyura ndetse n’abishyuye ibice basabwa kwihutira kwishyura ayasigaye. Muri GS Kaganza yaganirije abanyeshuri, abarezi na bamwe mu babyeyi baharerera abasaba kugira isuku umuco, gufata neza ibiti bateye, gukunda kwiga, ubufatanye mu kurera haba kubarezi n'ababyeyi.
Muri iyi gahunda kandi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick ari kumwe n'umukozi ushinzwe amazi n'isukura, yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kibirizi ku Kigo nderabuzima cya Kibirizi haterwa ibiti by'imbuto ziribwa n'iby'umurimbo. Ni gahunda yagenze neza mu Karere hose.
Dr Nkundibiza Samuel n'Umuyobozi w'Akarere wungirije batera avoka ku Kigo nderabuzima cya Gatagara
Guverineri kayitesi yafatanyije n'abanyeshuri ba GS Kaganza Gutera avoka
Visi Meya Kayitesi Nadine n'Abanyeshuri batera ibiti by'imbuto ziribwa kuri GS Kaganza
Guverineri Kayitesi Alice yakanguriye abanyeshuri kugira isuku ku mubiri n'aho batuye ikaba umuco