Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuye Umurenge wa Kibilizi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, mu tugari dutandukanye tw'imirenge igize Akarere ka Nyanza habaye inteko z'abaturage.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel ari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi Col. Rugazora Emmanuel ndetse n'Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye.
Col. Rugazora yabaganirije ku mutekano abasaba kwicungira umutekano barwanya inzara kuko nayo iri mu bya mbere bihungabanya umutekano kandi bagakomeza gukora amarondo banatangira amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo aganiriza abaturage
Guverineri w’Intara y’amajyepfo yabasabye gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo, bagatanga ubwisungane mu kwivuza, bakagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, ntihagire n'umwe urarana n'amatungo, bakagira isuku ku mubiri, mu ngo ndetse n'ahabazengurutse.
Yababwiye kandi ko Ubuyobozi buzabagezaho amashanyarazi n'imihanda ariko nabo bagakora inshingano zabo. Habayeho kandi kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage cyane ko mu Karere turi mu kwezi kwihariye k'umuturage. Ibibazo byose byakiriwe byakemuwe ibindi bihabwa umurongo wo kubikemura.