GUTERA IFUMBIRE YA DAP MU BIGORI BIZAFASHA KONGERA UMUSARURO W’UBUHINZI

Tariki 07 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ifumbire ya DAP ku bigori. Iyi fumbire yunganiwe 100% na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha abahinzi kongera umusaruro no gukoresha ifumbire mvaruganda mu buryo bunoze.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Busasamana kuri site ya Rutigita ihinzweho ibigori ku buso burenga hegitari 30, ikaba iri imwe mu zihanzwe amaso mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere mu Karere ka Nyanza.

Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, yavuze ko iki gikorwa ari intangiriro y’urugendo rugamije guteza imbere umusaruro w’igihingwa cy’ibigori n’ibindi bihingwa by’ibanze. Yagize ati:

“Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza abahinzi gukoresha iyi fumbire mvaruganda neza, kuko ariyo nzira yizewe yo kongera umusaruro no guhangana n’ibibazo by’igunduka ry’ubutaka. Turashimira Guverinoma yacu  ikomeje gushyigikira abahinzi mu buryo bw’amafaranga n’ubumenyi kugira ngo ubuhinzi bube isoko y’iterambere ry’umuturage,” 

Umwe mu bahinzi bakorera kuri iyi site, Mukandoli Vestine, yashimye iyi gahunda y’igihugu yo kunganira abahinzi.

Twishimiye cyane iyi fumbire yatanzwe na Leta. Mu myaka ishize twahingaga tudafumbiye neza kuko ifumbire mvaruganda yabaga ari nke, umusaruro nawo ukaba nawo ukaba muke. Ubu dufite icyizere ko tuzasarura byinshi, kandi tuzabona inyungu ifatika,” — Mukandoli Vestine, umuhinzi wo mu Murenge wa Busasamana.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Busasamana kizakomereza no ku zindi site z’ubuhinzi mu mirenge itandukanye, ku bufatanye n’inzego zirimo RAB na MINAGRI, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bumenyi no gukoresha neza ubutaka.