GUTANGIZA UMWAKA WA MITIWERE 2025-2026 NO GUKEMURA IBIBAZO BY'ABATURAGE

Tariki 4 Werurwe 2025, mu tugari dutandukanye two mu Karere ka Nyanza habaye inteko z’abaturage, aho abayobozi batandukanye bagiranye ibiganiro n’abaturage ku ngingo zitandukanye z’iterambere, umutekano, n’imibereho myiza. Ni muri urwo rwego hanatangijwe ku mugaragaro umwaka wa Mitiwere 2025-2026, hagamijwe gushishikariza abaturage kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Nkomero, Umudugudu wa Kabarima. Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Kayitesi Nadine, yitabiriye inteko z’abaturage mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Cyahafi. Aba bayobozi bari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano, abayobozi b’imidugudu, ndetse n’abaturage bitabiriye ari benshi.

Mu biganiro byatanzwe, hanagarutswe ku ngamba zo kwirindira umutekano, gukaza amarondo, no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha n’ibindi bibazo bishobora guhungabanya ituze rusange. Abaturage bashishikarijwe kwitabira umurimo, kwiteza imbere, no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza n’ahazaza heza.

Izi nteko z’abaturage zanasize hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), aho abayobozi basabye abaturage kwihutira gutanga ubwisungane bwabo kugira ngo barindire ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo. Byari iby’agaciro kubona bamwe mu baturage bihutira kwishyurira imiryango yabo, bigaragaza ubushake bwo kwimakaza iterambere n’imibereho myiza.

Muri izi nteko kandi, abayobozi bahawe umwanya wo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage. Ibibazo byashoboraga gukemurwa ako kanya byasubijwe, mu gihe ibyasabaga izindi nzego byahawe umurongo usobanutse wo kubikemura mu buryo bwihuse. Ibi byagaragaje ubusabe bw’abaturage kugira uruhare mu miyoborere no gufata imyanzuro ifasha iterambere ryabo.

Inteko z’abaturage mu Karere ka Nyanza zakozwe mu mucyo, zigenda neza, kandi zasize zibyaye umusaruro ufatika. Abaturage bahawe amakuru abafasha gufata imyanzuro ibafitiye akamaro, bahamagarirwa gukomeza gukunda igihugu no kugiteza imbere binyuze mu bikorwa bigira impinduka nziza ku mibereho yabo n’iterambere ry’Akarere ka Nyanza.

Umuyobozi w'Akarere,NTAZINDA Erasme aganira n'abaturage mu nteko

Abaturage bitabiriye inteko ari benshi

Inteko zari zanitabiriwe n'abajyanama b'iterambere n'imibereho myiza

Abaturage besnhi bitabiriye kwishyura hakiri kare