GUTANGIZA IBIKORWA BY'URUGERERO RW'INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 12

Tariki 13 Mutarama 2025, mu  Mirenge 10 igize Akarere habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro urugerero rw'inkomezabigwi 12. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Busoro, akagari ka Masangano, Umudugudu wa  Ruyonza. Iki gikorwa cyitabiriwe n' Umuyobozi w'Akarere Bwana NTAZINDA Erasme  ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo Maj.  MUGISHA Frank , hari n'abandi bayobozo b'inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze bakuriwe n'Umunyamabanga Nshibgwabikorwa wa Busoro HABINEZA Jean Baptiste n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari muri uyu Murenge. Hari kandi Abakozi b'Akarere n'Umurenge, Inkomezabigwi, n'abaturage besnhi.

Igikorwa cyo gutangiza urugerero cyabimburiwe n'ibikorwa byo gusana inzu y'utishoboye no kumwubakira ubwogero (douche) witwa  MUKARURANGA Olive. Mu yindi Mirenge isigaye naho hakozwe ibikorwa bitandukanye ariko bigaruka ku mihigo izi Ntore zahize. Nyuma y'ibikorwa by'amaboko Umuyobozi w'Akarere yatanze impanuro ku bitabiriye:

- Yabasabye kwigira ku mateka y'ukuri y'u Rwanda;
- Akamaro k'itorero haba mu mateka yo hambere no muri iki gihe turimo;
- Igisobanuro cy'umuco w'ubutore n'ibiwuranga.

Umuyobozi w'Akarere akaba yasoje asaba intore kuzarangwa n'umuco w'ubutore k'  urugerero ndetse anasaba ababyeyi kuzorohereza cyangwa kuzafasha intore kwitabira urugerero anabasaba kurangwa n'umuco w'ubutore harimo: Uburere, ubupfura, ubumenyi, kwitangira igihugu no kugikorera, gukorera ku ntego no guharanira kuzigeraho n'ibindi. Igikorwa cyasojwe na morale y'intore, abaturage ndetse n'abayobozi bitabiriye.

Gutangiza urugerero byabanzirijwe n'ibikorwa byo kubakira utishoboye

Inzego zitandukanye zifatanyije n'intore z'inkomezabigwi mu bikorwa by'urugerero

Intore zahize imihigo ziyemeza no kuyesa

Morale yari nyinshi mu bitabiriye bose