Gikundiro ku ivuko: Nyanza FC yanganyije na Rayon Sports mu mukino wa gicuti
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Nyanza habereye uumukino wa Gicuti wahuje ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2. Uyu mukino wa Gicuti wari muri gahunda yo kwitegura championat haba mu cyiciro cya mbere kuri rayon sports ndetse n’icya kabiri kuri Nyanza FC aho ibi byiciro byombi bizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.
Uyu mukino kandi wari no mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe “Gikundiro ku ivuko” ikazajya iba ngarukamwaka aho Ikipe ya Rayon Sprts izajya iza i Nyanza nk’ahantu yavukiye igakina imikino ya gicuti ndetse ikanafasha aka Karere mu bukangurambaga butandukanye. Kuri iyi nshuro, Rayon Sports na Nyanza FC ku bufatanye na FXB Rwanda bafatanyije mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe yavukiye i Nyanza ndetse ikaba ifite abakunzi n’abafana benshi byoroshye cyane kugira ngo itange ubutumwa kandi bugere ku bantu benshi. Yagize ati: “Ndagira ngo uyu munsi twishimire ko twangije gahunda yitwa Gikundiro ku ivuko. Ni igikorwa dutangije uyu munsi ariko kizaba ngarukamwaka kikaba kigamije gukomeza isano iri hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza. Rayon Sports n’ikipe yavukiye i Nyanza, iba i Nyanza kandi n’uyu munsi irahaba nubwo iyuye i Kigali. Tuyihoza ku mutima kandi nayo iduhorana ku mutima.”
Ntazinda Erasme kandi yasobanuye impamvu bahuje iki gikorwa n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa. Ati: “Iki gikorwa twagitangije tugihuza n’insanganyamatsiko uvuga ngo twamaganye ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana. Mu by’ukuri guhuza Gikundiro ku ivuko n’iyi nsanganyamatsiko yo kurwanya ihohoterwa bifite imvano kuko Rayon Sport na Nyanza FC bafite abakinnyi b’inyangamugayo kandi bafite uruhare mu kwigisha abanyarwanda benshi; iyo ubutumwa butanzwe n’umukinnyi bugera kure kandi bwafasha guhindura imyumvire. Nkaba nshimira umuryango wa FXB Rwanda nk’umuryango utari uwa Leta wadufashije gutegura uyu mukino ndetse n’iki gikorwa muri rusange.”
Umwe mu bakobwa wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa agaterwa inda akiri muto, yavuze uko byamugendekeye n’uburyo byamusubije inyuma by’umwihariko ntashobore gukomeza amashuri. Ati: “ Nitwa Ikizanye Hadidja, nokerewe isambanywa nkiri muto nterwa inda ku myaka 17. Nabonaga nta makiriro, nta kerekezo cy’ubuzima gusa umuryango wa FXB wamfashe mu bana babyeye bakiri bato baramfasha ndongera nsubira kwiga, none ubu natsinze ikizamini cy’umwaka wa gatatu. Ndasaba barumuna banjye kudahishira ababakorera ihohotrwa, bagatangira amakuru ku gihe bavuga ibari ku mutima kuko niwo musanzu wo gukumira isambanywa ry’abana.”
Mbere y’uko igice cya Kabiri cy’umukino gitangira ba Kapiteni ku makipe yombi nabo batanze ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa . Mbere y’uko uyu mukino utangira, ikipe ya Rayon Sport yasuye Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari berekwa ibiranga umuco w’u Rwanda n’uko Abanyarwanda babagaho. Nyuma y’uyu mukino, izi kipe zombie zasinyanye amasezerano n’Umuryango utari uwa Leta wa FXB kugira ngo bajye bafatanye mu bikorwa by’ubukangurambaga butandukanye.
Rayon Sport yasuye urukari
Gikundiro ku ivuko yahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Gikundiro ku ivuko yahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina







