GERAYO AMAHORO: ABAMOTARI BARASABWA KWIRINDA IMPANUKA ZITERWA N'AMAKOSA YO MU MUHANDA

Ibi byagarutsweho mu nama rusange yabereye kuri Sitade ya Nyanza igahuza abamotari bakorera mu karere. Ni inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, ubuyobozi bw’Akarere n’abashinzwe amakoperative. Umushyitsi mukuru yari CSP V. Habintwari.

Intego nyamukuru yari ugusura amakoperative y’abamotari, kubashimira aho bageze mu myitwarire, kubamenyesha gahunda ziteganyijwe ndetse no kubakangurira kwirinda amakosa akunda kugaragara mu kazi kabo. By’umwihariko basabwe kwirinda gutwara basinze, gutwara badafite uruhushya, kutagira ibyangombwa byuzuye ndetse no guhindura plaque mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abamotari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, byose bisubizwa mu buryo bunogeye buri wese. Banibukijwe kandi ko ari ngombwa kwiyandikisha muri system ya cooperative, kubahiriza inzira z’abanyamaguru, kugira isuku ku myambaro no ku binyabiziga.

Umushyitsi mukuru, CSP V. Habintwari, yashimangiye ko abamotari ari inkingi ikomeye mu ngendo z’abaturage ariko bagomba kwirinda amakosa atera impanuka. Yagize ati: “Umumotari utwara abaturage ni nk’umurinzi w’ubuzima bwabo. Iyo ukoze nabi, ugenda nabi, ushobora kubateza ibyago. Turasaba buri wese kugira ikinyabupfura no kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo umutekano uganze kandi abagenzi bagereyo amahoro.”

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimye ubwitabire bw’abamotari 750 bitabiriye inama, abibutsa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano rusange. Ati: “Iyo buri wese yubahirije amategeko y’umuhanda, nta mpanuka zibaho. Dukwiye guharanira ko abagenzi bayeraho amahoro kandi n’akazi kacu kagakorwa kinyamwuga.”