GENDANA KONTI: IGISUBIZO KU KUZAMURA UBUSHOBOZI BW’ABAGORE MU BIJYANYE N’IMARI
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore guhera ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere barashimira Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ko bahuguwe kuri gahunda ya “Gendana Konti” igamije kubongerera ubumenyi no kwagura imikoreshereze ya serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane telefone. Intego nyamukuru ni ukubafasha kugera ku bwizigame no guteza imbere imibereho myiza binyuze mu mikorere igezweho y’amabanki.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Bwana Nick Barigye, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza, Dr Mukandoli Denyse, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Bwana Nick Barigye, yashimangiye ko “Gendana Konti” ari igisubizo ku kuzamura ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’imari: Ati: “Dufite intego yo kugeza serivisi z’imari kuri bose, cyane cyane ku bagore n’urubyiruko, kugira ngo bamenyere gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa, kubikuza no kwizigamira. ‘Gendana Konti’ izabafasha kugira ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu mikorere igezweho y’amabanki no kongera amahirwe mu bukungu bwabo bwa buri munsi.”
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimangiye ko aya mahugurwa ari igisubizo ku rugendo rw’iterambere ry’abagore: Yagize ati: “Nk’Akarere, turashimira Banki Nkuru y’Igihugu kuri iyi gahunda ifasha abagore kumenya no gukoresha neza serivisi z’imari zigezweho. Bizabafasha kwagura imishinga yabo no kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere, bikajyana no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yabo.”
Amahugurwa yagaragaje uburyo “Gendana Konti” izafasha abagore kongera ubushobozi mu gukoresha serivisi z’imari, kwiteza imbere no kubaka ejo hazaza h’imiryango yabo binyuze mu ikoranabuhanga.


