BYIKORERE: GAHUNDA IGAMIJE GUKANGURIRA ABATURAGE KWISABIRA SERIVISI BADASIRAGIYE

Mu rwego rwo kuzamura imyumvire no gushishikariza abaturage kwifashisha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi za Leta, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Ikigo Irembo, katangije ubukangurambaga “Byikorere”, bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku rubuga Irembo no kubakangurira kwisabira serivisi ku giti cyabo.

Iyi gahunda y’iminsi itatu yahereye ku bakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere, aho bahawe amahugurwa ku buryo bwo kwifashisha urubuga www.irembo.gov.rw mu gusaba serivisi zitandukanye. Nyuma yaho, ubukangurambaga bwakomereje mu midugudu, mu masoko, mu nteko z’abaturage, Mu gitondo cy’isuku, no mu masanteri y’ubucuruzi aho abantu benshi bahurira.

Bwana Kamana Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, ni we watangije ku mugaragaro iyi gahunda, ari kumwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere, Bwana Nsabimana Jean Christian, ndetse n’abakozi b’Ikigo Irembo. Bagaragaje ko iyi gahunda ari igisubizo gikomeye ku mbogamizi abaturage bagihura nazo mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuyobozi.

“Gahunda ya Byikorere ni intambwe ikomeye mu kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage. Ituma serivisi zibageraho byihuse, binyuze mu ikoranabuhanga, bityo tukarandura imbogamizi zishingiye ku gihe, urugendo n’itinda ryazo. Twifuza ko buri muturage atinyuka ikoranabuhanga kandi akumva ko na we ashoboye.” Bwana Kamana Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza

Mu Murenge wa Cyabakamyi, ubukangurambaga bwakorewe mu nteko z’abaturage mu gitondo cy’isuku. Abaturage bashishikarijwe kwiyandikisha kuri Irembo, gusaba serivisi zirimo inyandiko z’ubutaka, impushya, ibyemezo by’amavuko n’izindi, kandi babwiwe ko ibyo bikorwa bigabanya urujya n’uruza ndetse bikarwanya ruswa n’akarengane.

Ku munsi wa gatatu, gahunda yakomereje mu Murenge wa Ntyazo nyuma y’ikiganiro cyatambutse kuri radiyo RC Huye 100.4 MHz, aho abaturage bahawe ibisobanuro byimbitse ku nyungu zo gukoresha Irembo no kwizera ubushobozi bwabo mu guhangana n’imbogamizi zishingiye ku myumvire.

Ubukangurambaga bwa Byikorere bwashyizweho hagamijwe gutuma abaturage bamenya, bemera kandi bitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’inzira yizewe, yihuse kandi itunganye mu kubona serivisi za Leta. Akarere ka Nyanza, kimwe n'ahandi mu gihugu hose, kafashe iya mbere mu gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.