Busoro: Abaturage bikoreye iteme rya Burakari ryari rimaze igihe ryarabashyize mu bwigunge

Kuwa Kabiri tariki ya 2 Kamena itsinda ry'Intara y'Amajyepfo ryasuye iteme rya Burakari ryubatswe n’umuganda mu murenge wa Busoro. Abaturage banishatsemo 2,700,000Frw zabafashije ibikoresho nkenerwa ngo iri teme ryubakwe. Ibi bikagaragaza ko abaturage ubwabo bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Iri teme ryari ryarangijwe n'ibiza cyane ku buryo ubuhahirane hagati y'utugari twa Shyira, Kimirama na Gitovu ku ruhande rumwe ndetse n'utwa Masangano, Munyinya na Rukingiro ku rundi ruhande bwari bwarahagaze. Ambulances zavaga i Nyanza cg Kinazi ntizabonaga aho zinyura

Byatumaga abarwayi bo ku Kigo Nderabuzima cya Busoro  & Postes de Sante za Kinkanga, Shyira na Gitovu ntibabonaga ubuvuzi nkenerwa. Abayobozi nabo iyo bashakaga gusura utugari two hakurya ya Burakari banyuraga mu Karere ka Ruhango ndetse n'umusaruro ntiwagezwaga ku isoko

Ntabwo bakoze iri teme ryonyine ahubwo banakoze n'umuhanda kuko byose byari byarangijwe n'ibiza byatewe  n'imvura. Ibi byose bakaba babishimiwe n'Intara y'Amajyepfo.

Mu Karere ka Nyanza kimwe n'ahandi henshi mu gihugu haguye imvura nyinshi yateye ibiza aho amateme menshi n'imihanda byangiritse, inzego zose zikaba zikomeje gusana ibyanhijwe n'ibiza by'umwihariko amateme kugira ngo ubuhahirane bushoboke. Abaturage bo muri Busoro bafashimirwa ko batategereje ko Ubuyobozi ari bwo bubakemurira ikibazo ahubwo bagahuza imbaraga bakisanira iri teme. Abandi nabo barasabwa kubigira ho kuko abishyize hamwe na kibananira.

Iteme Ryasimbuwe

Iteme ryarengewe n'amazi

Kwambuka byagoraga abarikoresha

Abaturage Kwambuka byabagoraga

Umuhanda wari warangiritse cyane

Iteme Rishya

Abayobozi Basura Iteme rishya