BIYEMEJE GUTEZA IMBERE UBUHINZI BINYUZE MU MUSHINGA KUNGAHARA
Umufatanyabikorwa AVSI Rwanda yakoranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere, igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Kungahara Muhinzi mu mwaka wa 2024, no gutegura ibikorwa byawo mu mwaka wa 2025. Uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ukaba ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bufite ireme, bushingiye ku kongerera ubushobozi abahinzi, guteza imbere amakoperative no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, waboneyeho gushimira AVSI Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko binyuze mu guteza imbere ubuhinzi burambye.
Yagize ati: “Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa nka AVSI Rwanda ni inkingi y’ingenzi mu rugendo rw’iterambere rirambye. Umushinga Kungahara Muhinzi udufasha kubona ibisubizo bifatika ku bibazo abaturage bahura nabyo mu buhinzi n’ubworozi.”
Inama yitabiriwe n’abakozi b’Akarere bafite aho bahurira n’ubuhinzi, ubworozi, imiyoborere, ishoramari n’amakoperative baturutse mu mirenge uyu mushinga ukoreramo. Wabaye umwanya mwiza wo gusangira amakuru y’ibyagezweho, kurebera hamwe inzitizi zagaragaye, no gutegura ingamba zishingiye ku byifuzo by’abaturage.
Ibikubiye mu byaganiriweho birimo:
Gusesengura ishusho y’ibyagezweho mu mwaka wa 2024 no gutanga ibisubizo ku mbogamizi zabonetse;
Gushyira imbere uruhare rw’abaturage mu gutegura gahunda y’ibikorwa bya 2025;
Gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya AVSI Rwanda n’inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Akarere kugera mu mirenge;
Guteza imbere amakoperative y’abahinzi n’aborozi kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukora kinyamwuga no kugera ku masoko arambye.
Hashimangiwe ko imikoranire hagati y’inzego zose kugira ngo ubuhinzi bugezweho, bushingiye ku ishoramari, ikoranabuhanga, n’imiyoborere myiza bugere kuri buri muturage.
