BARISHIMIRA IBYUMA BY’AMASHURI 69 BABONYE MU MWAKA W’INGENGO Y’IMARI WA 2024-2025
Hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri, kongera umubare w’abana bajya ku ishuri, kunoza isuku no kunoza ireme ry’uburezi, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, mu Karere ka Nyanza hubatswe ibyumba bishya 18, mu gihe ibyumba 51 byavuguruwemu rwego rwo gusimbura ibyari bishaje bitari bijyanye n’igihe by’umwihariko ku mutekano n’imibereho myiza by’abanyeshuri n’abarezi.
Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, ashimangira ko uko ubushobozi bwabonetse, hakozwe ibishoboka byose kugira ngo bubake byinshi kurushaho. Ati: "Twari dufite ubushobozi bwo kuvugurura ibyumba 41 gusa, ariko twakoze igenamigambi rishingiye ku kuzigama no gukoresha neza umutungo dufite, tubasha kuvugurura 51. Uko dushyira imbere inyungu z’umwana w’Umunyarwanda ni nako dushaka gukomeza gukora byinshi bitanga impinduka."
Nahimana Boniface, umubyeyi urera mu ishuri rya GS Nyagasozi mu Murenge wa Muyira, yashimye iyi gahunda. Ati: "Abana bacu bigiraga mu byumba byashaje, bikagira ingaruka ku myigire yabo. Ariko ubu bariga neza kandi bigira heza, bafite intebe n’amadirishya meza, barumva banezerewe kandi natwe ababyeyi ni uko."
Mirimo Jean Marie Vianney, ushinzwe uburezi mu murenge wa Muyira, yagize ati: "Ibyumba by’amashuri byubatswe bifite uruhare runini mu kugabanya ubucucike. Muri amwe mu mashuri, abana bigaga bicaye ari batatu ku ntebe igenewe babiri. Ubu baricaye neza kandi barushijeho kwiga bafite umutekano n’umutuzo. Ni ibintu twizeye ko bizazamura ireme ry’uburezi."
Musabyimana Felicite, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukingo, nawe yashimye ibi bikorwa aho yagize ati: "Amashuri yacu yari asigaye ashaje cyane ku buryo yatezaga abana ibibazo by’umutekano. Yari ashakaje amategura ku buryo imvura yagwaga abana bakanyagirwa n’ibikoresho bikangirika. Kuvugurura byari ngombwa cyane. Ubu abana bigira ahantu hagezweho kandi n’abarimu barashimira uburyo bisanzuye mu byumba."



