BAHAMYA KO KWITABIRA IGITONDO CY’ISUKU BIZATUMA ISUKU IBA UMUCO MURI NYANZA

Mu rwego rwo guteza imbere isuku n’imibereho myiza y’abaturage, mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza, abaturage bakomeje kwitabira gahunda y’Igitondo cy’Isuku by’umwihariko abo mu murenge wa Busasamana mu Mujyi wa Nyanza bakaba bakomeje kugaragaza itandukaniro kubera ubwitabire bushimishije.

Mu gitondo cy’isuku cyo ku iatriki 04 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Kayitesi Nadine, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Busasamana mu gikorwa cyo gukora isuku mu Mujyi wa Nyanza, cyane cyane mu mihanda ya kaburimbo n’iy’imigenderano.

Nyuma y’isuku, hatanzwe ibiganiro byibanze ku kamaro k’isuku n’uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda. Abaturage basabwe kugira isuku aho batuye, aho bakorera ndetse no ku mubiri wabo, banungurana ibitekerezo ku buryo burambye bwo gukomeza kwimakaza isuku nk’umusingi w’iterambere n’ubuzima buzira umuze.

Mu butumwa bwe, Madamu Kayitesi Nadine yashimye abaturage bitabiriye iki gikorwa anabasaba gukomeza kwita ku isuku nk’umuco uhoraho. Ati: “Isuku si igikorwa cyo rimwe mu cyumweru, ahubwo ni umuco tugomba kubaka mu buzima bwa buri munsi. Uwo muco ni wo uzadufasha kugira Nyanza ifite isura nziza, itekanye kandi itera imbere,” — Kayitesi Nadine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bavuze ko Igitondo cy’Isuku ari uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe imbaraga mu kurinda ubuzima no kubaka Akarere k’igicumbi cy’umuco.

“Iyo dukoreye hamwe isuku, turinda ubuzima bwacu kandi tugateza imbere isura nziza y’Umujyi wacu. Twifuza ko iyi gahunda ikomeza kuba ihame rya buri cyumweru ku buryo nta n’umwe uzajya asiba,” — Munyaneza Emmanuel, umwe mu baturage b’i Busasamana.

Uretse isuku, abaturage bibukijwe gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo Heza, gukosoza imyirondoro no kwifotoza muri gahunda y’indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga, nk’inzira yo gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu ziteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye.