ASEF IKOMEJE GUHINDURA UBUZIMA BW’ABANYESHURI ITERA INKUNGA
Umushinga ASEF (African Students’ Education Fund) utera inkunga abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyanza, wahuriye n’abo banyeshuri mu gihe bari mu biruhuko, hagamijwe kuganira ku mibereho n’imyigire yabo no gukomeza kubaba hafi mu rugendo rw’imyigire yabo. Ni umuhuro wabereye ku kigo cy’amashuri cya Ecole Secondaire Saint Esprit de Nyanza, witabirwa n’abanyeshuri 162 muri 166 bafashwa n’uyu mushinga.
Muri uyu muhuro, abayobozi ba ASEF baganiriye n’abanyeshuri ku mitsindire yabo mu gihembwe cya mbere, basuzuma uko bitwaye mu masomo atandukanye. Abitwaye neza barashimiwe banashishikarizwa gukomeza uwo muhate, mu gihe abatarageze ku ntego bagiriwe inama zibafasha kurushaho kunoza imyigire, zirimo gukoresha neza igihe, kwiyungura ubumenyi no kugira intego zihamye.
Mu bufasha bufatika, ASEF yahaye abanyeshuri inyemezabwishyu z’amafaranga y’igihembwe cya kabiri, igaragaza ko inkunga ibatera ikomeje gutangwa uko bikwiye, bityo ntihagire umunyeshuri ubangamirwa n’ibura ry’amikoro mu myigire ye. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye cyane iyi nkunga ibafasha gukomeza amasomo batuje.
ASEF yashimye kandi ubufatanye bwiza ifitanye n’Akarere ka Nyanza, ivuga ko ari inkingi ikomeye mu gukurikirana imibereho n’imyigire y’aba banyeshuri. Uyu mushinga wasoje wifuriza abanyeshuri, abayobozi n’abafatanyabikorwa bose umwaka mushya muhire wa 2026, unashimangira ko uzakomeza gushyigikira uburezi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
