AMAKOPERATIVE Y’ABAGORE B’ABAHINZI YAHUJWE N’ISOKO RYIZEWE
Ku bufatanye na ActionAid Rwanda na Tubibe Amahoro binyuze mu mushinga IFS–Kungahara, kuri GS Mater Dei habereye inama yahuye amakoperative y’abahinzi b’abagore n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe ubuhinzi n’uburezi ku rwego rw’imirenge ya Busasamana, Mukingo na Rwabicuma, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Inama yitabiriwe kandi n’abakozi b’Akarere bashinzwe ibihingwa ngengabukungu, amasoko, amakoperative n’uburezi. Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere, Bwana Mushimiyimana Edouard, ni we wari Umushyitsi Mukuru.
Intego nyamukuru y’iyi nama yari ugusesengura uburyo abagore bahinga bashobora kongererwa ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe yo kubona isoko ryizewe, cyane cyane binyuze mu bigo by’amashuri bitanga ifunguro ku banyeshuri. Abitabiriye inama bagarutse ku kamaro ko kubaka ubufatanye bufatika hagati y’abahinzi n’inzego z’uburezi, kugira ngo ibiribwa bikenerwa mu mashuri bibonekere igihe, bifite ubwiza kandi ku giciro cyumvikana.
Bwana Mushimiyimana Edouard yashimye uyu mushinga ushyira imbere iterambere ry’abagore, avuga ko kugira isoko ryizewe bizafasha abahinzi kongera umusaruro no guteza imbere imibereho yabo. Yagize ati: “Iyo umuheto ubonye isoko ridahindagurika, umusaruro uriyongera, imiryango ikiteza imbere kandi bigafasha n’amashuri kubona ibiribwa bifite ubuziranenge.”
Abitabiriye biyemeje gukomeza kunoza ubufatanye no gutanga ubujyanama buhoraho, kugira ngo abagore b’abahinzi barusheho kubona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo no kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mu mashuri.


