AMADINI N’AMATORERO MU NGAMBA ZO KURWANYA IBITUMA ABANA BATA ISHURI

Kuri Lenima Hotel–Nyanza, habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abahagarariye amadini n’amatorero mu rwego rw’umushinga Zero Out of School Children, igamije kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’amadini mu gutuma buri mwana wese yiga kandi akaguma mu ishuri.

Inama yafunguwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza, Bwana Kayigambire Théophile, washimye uburyo amadini akomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu burezi. Yagize ati: “Amadini n’amatorero ni inkingi z’ingenzi mu gukangurira imiryango kwita ku burezi bw’abana. Dukeneye ubufatanye bwanyu kugira ngohe kugira umwana n’umwe usigara inyuma atagiye ku ishuri.”

Iyi nama yitabiriwe kandi n’inzego zishinzwe kurinda no kurengera abana, abafatanyabikorwa bakora ibikorwa by’uburinzi bw’umwana, n’abahagarariye urubyiruko n’abafite ubumuga. Abitabiriye bagaragaje ko bafite ubushake bwo gukorana n’Akarere mu gukumira impamvu zituma abana bata ishuri, birimo ubukene, imirimo ibakurura, n’imyumvire itajyanye n’igihe.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza yashimangiye ko amadini n’amatorero azakomeza gushyira imbere uburezi nk’umusingi w’iterambere. Yagize ati: “Kwigisha umwana ni uguha igihugu ejo hazaza heza. Tuzakomeza gusaba imiryango kudahwema gushyigikira abana babo kugira ngo barangize amashuri.”

Abitabiriye bose biyemeje kongera ibikorwa by’ubukangurambaga no gufatanya mu kubaka umuryango ushyira imbere uburezi.