AKAGARI KA MUTUTU GAKOMEJE KUBA INDASHYIKIRWA MU BUKANGURAMBAGA NO GUHANGA IBISHYA

Akagari ka Mututu, mu murenge wa Kibirizi gakomeje kuba indashyikirwa mu guhanga udushya n'ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye za Leta. Ibi byagarutsweho ubwo n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Kayitesi Nadine aherekejwe n'Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel ndetse n'Umukozi w'Akarere ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituelle basuraga aka Kagari mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu bukangurambaga bwa Mituelle bakesa uyu  umuhigo ku ikubitiro bagera ku kigero cya 100%.

Muri iyi gahunda yari yitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu, murenge ndetse n'Umukozi  ushinzwe imiyoborere Myiza mu Karere hagarutswe ku bikorwa bitandukanye Akagari ka Mututu kakoze hagamijwe kwishakamo ibisubizo, muri ibi bikorwa harimo kuba bariyubakiye ibiro by'Akagari byyatwaye asaga miliyoni 8 ndetse  gahunda y'Ihaniro n'ihanuriro yabafashije kwikemurira ibibazo no kurandura amakimbirane yo mu muryango.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  yashimiye abaturage b'Akagari ka Mututu  n'abayobozi kuva ku isibo kugera ku kagari kubera uruhare bagaragaje mu kwesa umuhigo wo kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, umwaka wa 2022-2023. Yagize "Twaje hano kugira ngo tubashimire by'umwihariko kuba mwarabashije kwesa uyu bakaba uyu muhigo ku kigero cya 100% mbere y'abandi ndetse bambwiye ko kugeza ubu mumaze kuzigama amafaranga y'umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2023-2024 agera kuri Miliyoni 5 rwose muri abagabo. Ndabasa kudakura mu rujye".

Visi Meya yaboneyeho kubashyikiriza Televiseri ya Flat nini cyane nk'igihembo Akarere kabageneye ikazajya ibafasha kumenya amakuru yose.  Bashyikirijwe kandi icyemezo cy'ishimwe kigenewe abaturage bose b'akagari ka Mututu n'abayobozi babo gihabwa Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari, Bwana Ngirinshuti Ezechiel yashyikirijwe ibaruwa y'Umuyobozi w'Akarere imushimira kubera uruhare rukomeye yagize mu bukangurambaga bwa Mutuelle de Santé, umwaka wa 2022-2023.

Abaturage bashimiye cyane Ubuyobozi bw'Akarere bwabahaye ibihembo maze biyemeza guhora ku isonga mu kwesa umuhigo wo kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% no gukomeza kuba aba mbere no muyindi mihigo yose isaba ubukangurambaga n'izindi gahunda za Leta. Iyi gahunda yasojwe na morale nyinshi.

Visi Meya Kayitesi Nadine yabashimiye ko ari indashyikirwa

Bahembwe Television ya rutura ngo bajye bareba amakuru

Umuyobozi w'Akagari ka Mututu yereka abaturage igihembo bahawe

Perezida wa Njyanama y'Akagari yahawe ishinzwe mu rwego rw'abaturage bose

Abayobozi b'utundi tugari bari baje Kureba ibanga Mututu ikoresha