ABO MU IGORORERO RYA NYANZA BASABWE KUGIRA URUHARE MU KUBAKA UBUMWE N’UBUDAHERWA

Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”, mu Igororero rya Nyanza habereye ikiganiro cyagarutse ku ndangagaciro z’ingenzi zubaka umuryango nyarwanda. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango AMI (Association Modeste et Intègre), cyitabirwa n’abayobozi batandukanye ndetse n’abagororwa bo muri iryo gororero.

Uwatanze ikiganiro, Bwana Uwizeye Jean de Dieu wo mu muryango AMI, yagarutse ku mateka y’ingengabitekerezo ya jenoside n’uburyo yabibwe mu mitima y’Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko muri iki gihe hakenewe imbaraga mu kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose n’ingengabitekerezo isenya ubumwe bw’igihugu. 

Yibukije abagororwa ko kuba bari mu gihano bitababuza kuba abafatanyabikorwa mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, abasaba kwakira izi ndangagaciro no kuzizirikana igihe bazaba barangije ibihano, kugira ngo bazasubire mu buzima busanzwe nk’abantu bashya bafite intego yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Madame Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Nyanza ndetse n’Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero n’Ubukangurambaga. Madame Kayitesi yashimye iki gikorwa, ashimangira ko gihuza insanganyamatsiko y’ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’ubutumwa bw’uburere mboneragihugu bigamije gusubiza indangagaciro nyarwanda ku isonga.

Abitabiriye iki kiganiro bagaragarije ko cyabafashije kumva neza uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, gishobora guhangana n’ibigeragezo byose biganisha ku macakubiri. Bavuze ko bazakomeza kwimakaza ubumwe, ubufatanye, n’ubwiyunge nyabwo, nk’inzira yo kugera ku Rwanda rufite ubudaheranwa n’iterambere rirambye.