ABAYOBOZI N’ABAFATANYABIKORWA BABONA IMIYOBORERE INOZE NK’UMUSEMBURO W’ITERAMBERE

Muri Kaminuza ya UNILAK, habereye Umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza n’Abafatanyabikorwa mu iterambere, ufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere inoze, umusemburo w’iterambere ry’umuturage”. Uyu mwiherero ukaba waratangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Nshimiyimana Vedaste. 

Umwiherero wabaye urubuga udasanzwe aho inzego zose zishinzwe iterambere ry’Akarere zahuriye hamwe, kugira ngo baganire ku ngamba nshya, basangire ubumenyi, banagaragaze uburyo bwo gushyira mu bikorwa inyandiko y’icyerekezo cy’iterambere ry’Akarere ka Nyanza mu myaka itanu (District Development strategy- DDS2024–2029.

Madamu Mukagatare Judith, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, yashimangiye ko uyu mwiherero ari amahirwe adasanzwe yo gusuzuma ibyagezweho no guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose. Yagize ati: “Uyu mwiherero ni amahirwe adasanzwe. Ni bwo buryo bwiza cyane bwo gusuzuma imikorere y’imyaka yashize, tukareba ibyagezweho n’imbogamizi twahuye nazo, tugahuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose, kugira ngo gahunda nshya z’Iterambere 2024–2029 zibe nziza, zinozwe kandi zizashyirwa mu bikorwa mu mucyo no mu bwuzuzanye.” 

Yakomeje agira ati: “Imiyoborere myiza ntigomba kuba amagambo gusa, ahubwo irangwa no gukora cyane, kumenya gukemura ibibazo by’abaturage, no kubumva, kugira ngo iterambere rigerweho by’umwihariko tugahera mu muryango, twibanda ku burezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ibindi.” 

Yashimangiye ko iyo umuturage abona ko ubuyobozi bumwumva, bufite ishingiro kandi bukorera mu mucyo no mu bwisanzure ndetse nawe agahabwa ijambo, bituma yizera inzego za Leta, akagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo guteza imbere akarere ke, ari na yo nzira yo kubaka akarere gashingiye ku miyoborere inoze aho buri wese yumva ko afite ijambo n’ibisubizo ku bibazo bihari.

Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, yashimangiye ko Intara y’Amajyepfo yiyemeje gushyigikira ubuyobozi bw’utiurere muri gahunda zose ziteza imbere abaturage. Yagize ati: “Uyu mwiherero ugomba kudufasha gukomeza guhuza igenamigambi, n’ibyifuzo by’abaturage,  tugahuza ubushobozi bw’inzego za Leta n’iz’abikorera, kugira ngo dushyire mu bikorwa iby’ingenzi, birimo guteza imbere imihanda, amashuri, amazi n’isuku, ubuvuzi, ndetse no kongerera ubushobozi abaturage mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.” 

Yakomeje avuga ko bifuza ko imishinga y’Iterambere 2024–2029 itaba gusa inyandiko, ahubwo buri murenge,  ugira uruhare rugaragara muri gahunda zishyira umuturage ku isonga, kandi ko bakitabwaho bagahabwa umwanya mu igenzura no mu isuzuma ry’imikorere, n’ubuyobozi bugakomeza kugera aho abaturage bari mu byiciro byose by’imibereho.

Muri uyu mwiherero hanagarutswe ku nkingi z’ingenzi zizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nshya, zirimo gukora igenzura ryimbitse ry’ibyagezweho, gushyiraho uburyo buhamye bwo gukusanya amakuru y’imibereho y’abaturage no gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana ibikorwa, kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere n’Imirenge mu gukemura ibibazo no gushyira mu bikorwa imishinga, no guharanira ko nta muturage usigara inyuma mu iterambere binyuze mu gukemura ibibazo by’amazi meza, isuku, ubuzima, uburezi, uburenganzira n’ubwisungane mu kwivuza.