ABATURAGE BO MU MIRENGE YA KIBIRIZI NA NTYAZO BIZEJE MINISITIRI SHYAKA GUHASHYA COVID19
Ibi abaturage babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, mu masaha y’igicamunsi ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase wari hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice Kayitesi babasuraga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu akimara kuhagera yahawe ikaze n’umuyobozi w’Akerere wnamugejejeho ishusho rusange y’Akarere by’umwihariko mu gice cy’Amayaga. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko muri iriya mirenge arigo ikigega cy’ubukunu bw’Akarere ka Nyanza giherereye kuko barahinga bakeza kandi n’ubworozi nabwo bikaba biaraara ko bari imbereg usa bakaba bahura n’ikibazo cy’ubwatsi bw’inka by’umwiariko mu gihe cy’impeshyi.
Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko aba baturage bicungira umutekano kandi bakomeje kwirinda icyorezo cya COVID19 bambara agapfukamunwa, bakaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune ndetse bakanahana intera igihe bagendana. Mu ijambo rye Minisitiri Shyaka yabasabye kugaragariza Nyakubawa Perezida wa Repuburika ko ari Abadahigwa koko bakabikora biteza imbere kuko ibyobadasoboye leta izabibafasha kandi bo ubwabo bakaba bagaragaza ko bashoboye.
Yabasabye kandi gusigasira umutekano ndetse COVID19 ntihazagire ibameneramo. Ibi ni ibintu abaturage basamiye hejuru bavuga ko ntawe uzigera ubahiga nk’uko izina ryabo riri. Umuyobozi w’umudugudu wa Gicumbi ati: “Kuba abadahigwa bivuga guhora wesa imihigo kandi kuri buri ngingo ugaharanira ko natwe ukurusha cyangwa ukujya imbere. Natwe mu ruvamba rwo kwicungira umutekano, kurwanya koronavirusi ndetse nog utanira amakuru ku gihe ntawe uzaduhiga. Mutubwirire Nyakubawa Perezida wa Repubulika ko ntawe uzaduhiga”
Ubuyobozi bwasezeranije abaturage kubatunganiriza igishana cya Mwogo no kubafasha gutera ubwatsi kugira ngo bakomeze kwiteza imbere. Muri uru ruzinduko kandi ari abayobozi batandukanye barimo Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Igihugu ACP Rumanzi Sam, Umuyobozi Umuyobozi w’Inkerautabara mu Ntara Col. Sebowa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara CSP Rutagarama Kanyamihigo, Umuyobozi w’Ingabo wungirije wa Brigade ya 408 Lt Col. Thadee Nzeyimana, Umuyobozi w’inkerautabara mu Karere Lt Col. Muvunyi Augustin, Umuyobozi wa Polisi mu Karere SP Evode Nkurunziza n’abandi bayobozi batandukanye bagize inzego z’umutekano.
Iyi inama ikaba yaritabiriwe n’abayobozi ndetse n’abavuga rikumvikana mu mirenge ya Kibirizi na Ntyazo by’umwihariko utugari twa Cyeru, Mbuye, Mututu na Katarara. Haganiriwe ku iterambere binyuze mu buhinzi n’ubworozi, kwicungira umutekano no kwirinda icyorezo cya COVID19. Abaturage bakaba bahize ko bazafatanya n’ubuyobozi gukomeza gucunga umutekano no kwirinda COVID19.

Minisitiri Shyaka aganira n'abaturage

Hari Abayobozi mu nzego zitandukanye

Ntyazo na Kibirizi ngo ntibazatenguha Umukuru w'Igihugu

Abagore nibo benshi mu nzego z'ubuyobozi mu midugudu ya Ntyazo na Kibirizi