ABATURAGE BARISHIMIRA GAHUNDA NGARUKACYUMWERU YO KUBAKEMURIRA IBIBAZO

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bishimiye gahunda ngarukacyumweru iba buri wa Kabiri, aho itsinda rishinzwe kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage rihurira nabo mu busitani bw’Akarere mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo byabo.

Tariki ya 29 Nyakanga 2025, iyi gahunda yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kayitesi Nadine. Abaturage bagejeje ku buyobozi ibibazo bitandukanye byiganjemo amakimbirane mu miryango n’ibyerekeye imitungo, biganirwaho mu buryo bwimbitse hagamijwe kubishakira ibisubizo birambye.

Nyirabagenzi Claudine, umwe mu baturage bitabiriye, yagize ati: “Iyi gahunda iradufasha cyane kuko ibibazo dufite tubishyikiriza abayobozi tukaboneraho n’inama z’abanyamategeko. Ibi bituma dusubirana amahoro mu miryango yacu kandi tugafashwa kugera ku bumwe n’iterambere.”

Iyi gahunda yanitabiriwe n’abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza ya UNILAK, bagize uruhare mu gutanga inama zishingiye ku mategeko aho umwe muri bo, yavuze ati: “Ni amahirwe akomeye ku banyeshuri kuko bitwigisha gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo buhuza amategeko n’imibanire myiza. Ibi bizadufasha mu buzima bwacu nk’abanyamategeko b’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kayitesi Nadine, yashimangiye ko gahunda izakomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo no guiteza  guteza imbere abaturage aho yagize ati: “Kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibibazo byabo ni intego dushyize imbere. Iyi gahunda yunganira gahunda zindi mu kubaka ubumwe, gusigasira umuryango no guteza imbere iterambere rirambye mu Karere kacu.”

Abaturage basabye ko gahunda yakomeza kandi igashyirwamo imbaraga kugira ngo ibibazo bikemurirwe ku gihe, bityo iterambere n’umutekano mu miryango bikomeze gusigasirwa.