ABASHINZWE ABAKOZI BONGEREWE UMUMENYI NA RSSB KURI SISITEMU ISHEMA YIFASHISHWA MU KWISHYURA IMISANZU
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza habereye inama yahurije hamwe abashinzwe abakozi b’Akarere, abakozi b’ibitaro, abaruramari b’imirenge, ab’ibigo by’amashuri ndetse n’ibigo nderabuzima, aho baganiriye n’impuguke zaturutse mu Ishami ry’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku bijyanye n’imisanzu y’abakozi.
Iyi nama yibanze ku gusobanura serivisi zitangwa na RSSB zirimo ubwiteganyirize bw’izabukuru (pension), ubwishingizi bwo kwivuza binyuze muri RAMA, gahunda y’ubwizigame y’igihe kirekire ya Ejo Heza n’izindi serivisi zishingiye ku mutekano w’umukozi. Abitabiriye bahawe ubumenyi burambuye ku buryo bwo gutanga imisanzu neza, no kumenya ko ibyo bikorwa atari amahitamo ahubwo ari uburenganzira bw’umukozi n’inshingano z’umukoresha.
Umwihariko w’iyi nama wari ukuganira ku ikoranabuhanga rishya rya ISHEMA, sisitemu igezweho igaragaza imisanzu y’abakozi mu buryo bunoze, bwihuse kandi bufasha mu gucunga neza amakuru y’ubwiteganyirize. Abari mu nama bagaragaje ko iyi sisitemu izoroshya imikoranire hagati y’abakozi, abakoresha na RSSB, ndetse ikarushaho gukuraho ibibazo bijyanye no kutagaragara kw’imisanzu ku gihe.
Banashishikarijwe kurushaho gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu kwimakaza imyumvire y’uko gutanga imisanzu si umutwaro, ahubwo ari umusingi w’ituze n’umutekano w’akazi k’ejo hazaza. Abitabiriye bungutse ubumenyi buhagije kandi biyemeje kuba indorerwamo y’abandi mu kubahiriza inshingano zijyanye no gutanga imisanzu no kurinda uburenganzira bw’abakozi.

