Abasenateri basuye Urwibutso rwa Gataragara

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata 2019 Abasenateri, abadepite n'abakozi b'inteko bayobowe na Perezida wa Sena Nyakubahwa Bernard Makuza basuye Urwibutso rwa Gataragara mu Murenge wa Mukingo aho bunamiye bakanashyira indabo ahashyinguye imibiri 7358.

Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Perezida wa Sena wari hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K Gasana, Umuyobozi w'Akarere Erasme Ntazinda, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw'umurenge wa Mukingo.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kwihanganisha abanyarwanda byumwihariko abacitse kw'icumu rya jenoside yakorewe abatutsi kandi bizezwa ko jenoside itazongera kubaho ukundi.