ABASENATERI BASUYE AKARERE BAREBA IBIKORWA MU BUREZI N’UBUVUZI BW’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Itsinda ry'Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riyobowe na Hon.  Habiyakare François ari kumwe na Hon. Kanziza Epiphanie nka bamwe mu bagizeKomisiyo y'Imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena basuye Akarere guhera tariki ya 3 kugeza tariki ya 4 Gicurasi mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu guteza imbere uburezi n'ubuvuzi by'abantu bafite ubumuga.

Baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine ndetse n'Umukozi w'Akarere ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga basuye Ikigo cya HVP Gatagara gitanga uburezi n’ubuvuzi bw’abantu bafite ubumuga baganira n'Ubuyobozi ku bibazo ikigo gihura na byo, uko babishakira ibisubizo n'ibyifuzo bafite kugira ngo bazakorerwe ubuvugizi.

Nyuma yo kuganira n'abayobozi basuye ishuri ribanza, iry'isumbuye na TSS mu rwego rwo kureba imyigire y'abantu bafite ubumuga n'uburyo bafashwa mu bibazo bafite. Basuye kandi ibitaro bareba ibyo bakora n'ibibazo bafite babizeza ubuvugizi cyane bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza butishyura insimburangingo ndetse n’abitabwaho muri serivisi ya occupational therapy batishyurirwa n’ubwusungane mu kwivuza ku barwayi baba bakeneye ibindi bikoresho bikomeza kubasha igihe bavuye mu igorarangingo.

Abasenateri kandi basuye Koleji ya Kristu Umwami baganira n’ubuyobozi ku bibazo bafite mu gutanga uburezi budaheza n'icyakorwa kugira ngo uburezi bw'abantu bafite ubumuga butere imbere.. kuri iki kigo bibanze ku gusura amashuri yigamo abana bafite ubumuga ndetse n’aho barara baganira n'abanyeshuri ku bibazo bafite.

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’abasenateri habaye inama yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine, Umuyobozi w'ishami ry'uburezi, Umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza, Uhagarariye ishami ry'Ubuzima,  Umukozi w'Akarere Ushinzwe Abantu bafite Ubumuga n'abagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Akarere.

Hagaragajwe ishusho y'ibikorwa bikorerwa abafite ubumuga hibandwa cyane ku bijyanye n'uburezi n'ubuvuzi, imbogamizi hamwe n'ingamba zihari. Abitabitiye inama bunguranye ibitekerezo ku mbogamizi zikeneye ubuvugizi abafite ubumuga bahura nazo cyane ko ubuvuzi n’uburezi bwabo bugoye bitewe n’uko abarezi cyangwa abarimu babihuguwemo ari bake cyane.

Abasenateri basuye imiryango 3 irimo abana bafite ubumuga bahawe ubufasha bwo kwiga no kwivuza mu mirenge ya Busasamana na Kigoma maze baganira n'ababyeyi ku mbogamizi bahura nazo bahura nazo mu kwiga no guhabwa serivisi z'ubuvuzi babizeza ubuvugizi.

Abasenateri basura serivisi ya Occupational Therapy mu Kigo cya HVP Gatagara

Abasenateri baganiriye n'abanyeshuri bo muri Koleji ya Kristu Umwami ku bibazo by'abafite ubumuga 

Basuye Ibigo abanyeshuri mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na TVET

Abasenateri baganiriye n'abana bafite ubumuga biga mu mashuri abanza muri HVP Gatagara