ABASENATERI BASHIMYE INTAMBWE IMAZE GUTERWA MU KWIMAKAZA UBUMWE N'UBUDAHERANWA
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y'u Rwanda ari bo Senateri Nyirasafari Esperance na Ambasaderi Rugira Amandin, basuye Akarere ka Nyanza bagirana ibiganiro n’abaturage, by’umwihariko n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Ibiganiro byibanze ku isesengura ry’ibikorwa bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda. Hanagarutswe ku byo Ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa rimaze kugeraho, imbogamizi zikigaragara ndetse n’icyerekezo cy’ibikorwa by’igihe kiri imbere.
Ambasaderi Rugira Amandin yashimye uruhare rw’abaturage n’ubuyobozi mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa no kurwanya ingangabitekerezo ya Jenoside, ati:
“Turabona ko intambwe yatewe ari ingenzi kandi ishimishije. Kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ni inkingi ikomeye mu kubaka u Rwanda twifuza. Tugomba gukomeza guha ijambo urubyiruko n’abandi baturage mu biganiro bigamije ukuri, ubwiyunge n’amahoro arambye.”
Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kunoza imikorere no gushimangira ibikorwa bigamije kubaka sosiyete iyobowe n’indangagaciro z’ubumwe n’ubwubahane.
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimye igikorwa cy’iyi Komisiyo aho yagize ati:
“Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni inkingi ikomeye mu kwimakaza amahoro arambye. Dushyigikiye imishinga n’ibikorwa byayo, kandi twiyemeje gukomeza gufasha abaturage kuyigiramo uruhare rufatika.”
Abasenateri bakiriwe na Madamu Mukagatare Judith, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, hamwe n'abayobozi b'inzego zitandukanye. Ibi biganiro bifatwa nk’umusingi wo gukomeza kwimakaza ubumwe, amahoro n’umutekano birambye, bishingiye ku mateka y’u Rwanda n’icyerekezo cyarwo nk’igihugu cyubakiye ku ndangagaciro z’ubwiyunge, ubumwe n'ububuhane.

