UBUYOBOZI BW'AKARERE BWASABYE ABAYOBORA UTUGARI KURUSHAHO GUTANGA SERIVISI NZIZA
Tariki 10 Mata 2025, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyanza habereye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Ntazinda Erasme, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere bose. Iyi nama yibanze ku gushishikariza abayobozi b’inzego z’ibanze, by’umwihariko abayobora utugari, kunoza imikorere no kurushaho gutanga serivisi nziza kandi zinogeye abaturage.
Ibiganiro byibanze ku nkingi z’imiyoborere myiza zirimo imikorere inoze, iterambere rirambye, indangagaciro z’Igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Ntazinda Erasme, yashimangiye ko serivisi zitangirwa ku rwego rw’utugari ari zo ziba zegereye cyane abaturage, bityo bigasaba abayobozi batwo kugira ubushishozi, ubushake n’ubwitange. Yagize ati:
"Umuturage agomba kumva ko akomeye, ko atekanye, kandi ko serivisi ahabwa zimukwiye. Abayobozi b’inzego z’ibanze ni bo bagaragaza isura y’ubuyobozi bw'Akarere kose, bityo dukwiye gufatanya kugira ngo tugere ku muturage tumuhe serivisi zinoze kandi zubakiye ku ndangagaciro z’Igihugu cyacu."
Inama yanabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo, gutanga ibyifuzo, no gushakira hamwe ibisubizo binogeye abaturage, byose bigamije kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye ko ubufatanye n’ubwitange bw’abakozi b’inzego z’ibanze ari inkingi ya mwamba mu kugera ku ntego z’ubuyobozi bwiza no gukomeza kuba hafi y’umuturage.
Inama yagenze neza kandi yemeje ingamba zizafasha kunoza imikorere no kurushaho kwegera abaturage, kugira ngo bahabwe serivisi zubakiye ku mahame y’ubunyamwuga, ubupfura n'imiyoborere myiza.
Abanyambanga Nshingwabikorwa bari bitabiriye bose
Abayobozi bose bari batezwe amatwi impanuro bahabwa

