ITERAMBERE RY'ABANGAVU BAKABAKABA IBIHUMBI 25, BIMWE MU BYAGEZWEHO NA FXB–DREAMS
Mu Karere ka Nyanza habaye igikorwa cyo gusoza umushinga DREAMS wari umaze imyaka umunani ushyirwa mu bikorwa n’umufatanyabikorwa FXB Rwanda ku nkunga ya PEPFAR binyuze muri USAID. Iki gikorwa cyayobowe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kayitesi Nadine, ari kumwe n’Umuyobozi wa FXB Rwanda, Bwana Emmanuel Kayitana.
Umushinga DREAMS (Determined, Resilient, Empowered, AIDS-Free, Mentored and Safe) wari ugamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu bangavu n’abagore bakiri bato bafite hagati y’imyaka 10 na 24 bari mu byago byo kwandura. Wibanze kandi ku gutanga ubumenyi n’ubushobozi ku bangavu no kubashyigikira mu burezi, imyuga, ubuzima bw’imyororokere n’ubukungu bw’ibanze.
Mu gihe cy’imyaka umunani ishize, abana b’abakobwa 24,999 bafashijwe mu buryo bukurikira:
4,999 bahawe inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kwirinda Virusi itera SIDA
16,646 bajyanywe mu mashuri bahabwa n’ibikoresho birimo iby’isuku
8,554 bahawe ubumenyi ku mari n’inkunga yo gutangiza imishinga mito n’iciriritse
1,748 bigishijwe imyuga y’igihe gito banahabwa ibikoresho bibafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Ibi bikorwa byagize uruhare rukomeye mu kugabanya igwingira ry’abana mu Karere, riva kuri 33% rigera kuri 12%.
Mu ijambo rye, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kayitesi Nadine, yashimye uruhare rwa FXB Rwanda n’abafatanyabikorwa bose mu kugera kuri aya mateka. Ati: “Umushinga wa DREAMS wagaragaje ko gushyira hamwe kwa Leta n’abafatanyabikorwa bitanga umusaruro ugaragara. Kuba hafi abangavu ibihumbi 25 barafashijwe mu burezi, mu myuga no mu buzima bw’imyororokere ni intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bwabo no kubaha ejo hazaza heza. Akarere ka Nyanza kazakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Bwana Emmanuel Kayitana, nawe yashimangiye ko umushinga wa DREAMS wageze ku ntego zawo mu Karere ka Nyanza kandi uzakomeza kuba isomo ryiza ryo kwagura ubufatanye mu kurinda abangavu no kubateza imbere mu buryo burambye


