ABANGAVU BAFASHWA NA FXB-DREAMS BIYEMEJE KUTAVOGERWA
Ku bufatanye bw'Akarere na FXB Rwanda, guhera tariki ya 29 Werurwe kugeza tariki ya 01 Mata 2023, mu Kigo cya Nyanza TSS habereye umwiherero w'iminsi 4 wagenewe abangavu 100 bafashirizwa mu mushingwa wa DREAMS ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ndi uw'agaciro kandi ndashoboye."
Atangiza uyu mwiherero, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme yasabye abangavu guharanira kwigira no guhagarara kuri oya. Baganirijwe kandi n'Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculée aho yabasabye kurinda, kwimakaza indangagaciro y'ubutavogerwa, kugira amahitamo mazima yo kwiyima ba rusahurira mu nduru.
Muri uyu mwiherero, basuwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Hon. Uwumuremyi Marie Claire na Hon Mporanyi Theobald babaha ibiganiro bijyanye n'insanganyamatsiko y'umwiherero.
Guverineri yasabye aba bangavu kurushaho kwigirira icyizere bagahangana n'imihindagurikire y'ibihe n'iterambere ry'isi. Hon Depite Uwumuremyi Marie Claire yabaganirije ku cyo bakwiye gukora kugira ngo bahindure amateka yabo, ay'imiryango yabo ndetse n'Igihugu muri rusange. Abangavu biyemeje kugira ishyaka ryo gutera imbere bagera ku byo ababyeyi babo batageze ho. Hon Mporanyi Theobald yabaganirije ku buzima bw'umwana w'umukobwa cyane ubujyanye n'imyororokere. Abangavu bishimiye Ubumenyi bungutse by'umwihariko kubara ukwezi k'umugore.
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu Karere ka Nyanza, Umujyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere n'Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera abana mu Karere. Abatanze ibiganiro bose babagaragarije uburyo ari ab'agaciro kandi bashoboye.
Abangavu bose bitabiriye uyu mwiherero bavuga ko wabagiriye akamaro ntagereranywa. Aisa Aduhire Ndikumana wo mu Murenge wa Cyabakamyi yagize ati:“Ikintu cya mbere umukobwa akora kigasebya umubyeyi, kinamutera agahinda cyane, ni ugutwita imburagihe, kuko akurera yumva ko uzakura ukavamo umukobwa muzima, uzava iwabo agiye gushaka umugabo. Iyo umukobwa atwise cyane cyane akiri mutoya bituma umubyeyi yibonamo uwaherekeje abandi babyeyi.”
Asaba bagenzi be kwitwararika agira ati: “Ubuzima bwacu abakobwa bwangirika vuba cyane. Ubuzima ufite none nubupfusha ubusa buzaribwa n’imbwa, ariko nubusigasira ukabuha agaciro buzagenda neza. Jya utekereza kabiri ku byo ugiye gukora byose.”
Claudine Uwamahoro wo mu Murenge wa Rwabicuma nawe yagize ati: “Ikindi nsaba abakobwa, tugire kunyurwa. Ntabwo abantu twese tungana. Niba wambaye urukweto rugura ibihumbi bibiri abandi bambaye urwa bitanu, iga gukora, urwo rwa bitanu uzarwigurire. Baravuga ngo ‘usoroma ibimusumba yihanganira ibimutokoza’, ihanganire ibigutokoza, ejo uzagere ku bigusumba.”
Akomeza agira ati: “Kandi menya kwihagararaho, uvuge uti niba umugabo ambwiye ngo arampa ibi n’ibi ariko turyamane, menya kuvuga ngo Oya. Ntuvuge ngo rwose, urabona..nyine. Oya abe ari yo duhagararaho.”
Abagavu bagaragarijwe ko bashoboye kandi ntawe ugomba kubatesha agaciro
Umuyobozi wa Transparency Internation Rwanda Ingabire Marie Immaculee yabahaye impanuro
Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme nawe yari ahari ubwo Ingabire Marie Immaculee yabasuraga
Guverineri Kayitesi Alice yabasabye kwigirira icyizere bakirinda ubuhendabana bw'igihe gito
Umuyobozi wa FXB Rwanda Kayitana Emmanuel ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije barabasuye