Abakozi n’abagana Akarere bashyiriweho uburyo bwiza bwo kubarinda COVID-19
Muri iki gihe isi yose ndetse n’u Rwanda byugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bwo kwirinda iki cyorezo by’umwihariko ahahurira abantu benshi. Zimwe mu ngamba zizewe zo guhashya iki cyorezo ari nazo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera, kwamabara agapfukamunwa igihe umuntu agiye ahahurira abantu benshi ndetse no gutangira amakuru ku gihe habaye hari ugaragara ho ibimenyetso bya COVID-19.
Akarere ka Nyanza nako ntabwo kasigaye inyuma mu gushyira mu bikorwa izi ngamba kuko ku marembo hashyizwe ho uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bidasabye gufungura cyangwa gukandagira kuko hakoreshwa ingufu z'amasharazi, umuntu agasabwa gutega ho ibiganza gusa. Ubu buryo burizewe cyane kuko robine zizana amazi umuntu atazikozeho kandi n’isabune ikaba ihari kuburyo umuntu afataho iyo akenera. Ibi bikazafasha mu kurinda ko hari umukozi cyangwa umuturage usaba serivisi wabura aho akarabira.
Ukinjira ubona ahubatse hari robine 8 zirimo 2 zikoreshwa n’abantu bafite ubumuga ndetse n’abana kuko kwirinda no kurindwa COVID-19 ari ibya buri wese. Ubu buryo bukaba bwarashyizwe no ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza ndetse bukaba buje nyuma y’aho ku miryango ibiri y’isoko rya Nyanza hashyizwe uburyo bujya kumera nk’ubu aho abantu batanu bashobora gukarabira icyarimwe kandi ntawe ukoze aho undi yakoze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu rugamba rwo guhana n’iki cyorezo, burakomeza gukangurira abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo birinda COVID-19. Bagakoresha neza udupfukamunwa, bakarusha ho guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amzi meza n’isabune. Abaturage kandi basabwa gutangira amakuru ku gihe ku bantu barenga nkana kuri aya mabwiriza ndetse n’umuntu wese ugaragara ho ibimenyetso bya koronavirusi bahamagara kuri nomero itishyuzwa ari yo 6262.

Abagana Akarere babanza Gukaraba mbere yo Kwinjira

Ubukarabiro Bugezweho
